UBUSHAKASHATSI: Dore iminota udakwiye kurenza igihe utera akabariro n'impamvu udakwiye kuyirenza harimo n'urupfu

UBUSHAKASHATSI: Dore iminota udakwiye kurenza igihe utera akabariro n'impamvu udakwiye kuyirenza harimo n'urupfu

Oct 13,2022

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo batera akabariro inshuro nyinshi mu cyumweru baramba ugereranyije n’ababikora inshuro nke, nk’uko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zabanje. Uyu munsi turagaruka ku gihe kingana n’iminota 7, umugabo cyangwa umugore baba bagomba kumara batera akabariro.

Byagaragaye ko gutera akabariro bigabanya amahirwe yo kurwara indwara y’umutima cyangwa izindi ndwara zirimo; Stroke, umuvuduko w’amaraso n’izindi zitandukanye. Ubundi bushakashatsi bwemeje ko ‘uko ukomeje gutera akabariro, ni ko ukomeza kugenda wiyumvamo imbaraga ndetse n’umutima wawe ugakomera’.

Ni byiza kandi kumva ko mu buzima gutera akabariro bifasha mu kugira ubuzima bwiza, ndetse bigatuma umusemburo wa ‘Estrogene cyangwa Testosterone’ uzamuka ukagera ku kigero cyiza. Iyo umusemburo wa Estrogen cyangwa Testosteroneugabamnutse, uzatangira kurwara indwara zirimo n’iz’umutima.

Hari umugani ugira uti ”Ibyiza iyo bibaye byinshi biba bibi”. Uyu mugani uba mu cyongereza ndetse no mu gifaransa (Abize murabizi). Gutera akabariro rero iyo birengeje iminota 7 nabyo bitangira kuba bibi, ku buryo bishobora gutera indwara zitandukanye; kuba uwabikoze agaragaraho gutitira, guhubuka, kwangirika k’uruhu ruzengurutse igitsina gore, bikaba byanatuma ikizwi nka ‘Labia’ kikaba cyahinduka, ikabyimba’.

Dr. Benedict Afari yavuze ko gutera akabariro bitari bikwiriye kwirengagizwa bitewe n’inyungu bizana mu buzima, gusa nanone ashimangira ko bitari bikwiriye kuba ibyo kwangiza ubuzima.

Umuhanga w’umuganga ukorera mu bitaro bya Ga East yabivuye imuzi, maze avuga ko ‘mu gihe umuntu asanzwe akora icyo gikorwa akaba akunda kumara iminota iri hejuru y’irindwi, aba yikururira ibibazo birimo ‘Gupfa vuba’ (Early Death). Dr Benedict Afari, yasobanuye ko iminota irindwi igomba kuba iyo ‘ikuyemo iyo mubanza gukina mbere y’igikorwa”.

Ibi bije mu gihe hari abamaze kwishyiramo ko kumara iminota myinshi cyane ari byo byiza cyangwa se ari ubutwari kandi ikingenzi mu gutera akabariro ntago ari iminota myinshi cyane ahubwo ni abayikora bombi bagera ku byishimo byanyuma(barangiza). Kuko ari byo bituma bombi banezerwa.

Tubibutse ko ‘Ibi byemewe gusa ku bantu bamaze gushakana’.