Adil yikaritse Kapiteni wa APR FC, Djabel, amushinja gutsindisha ikipe

Adil yikaritse Kapiteni wa APR FC, Djabel, amushinja gutsindisha ikipe

Oct 13,2022

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi yanenze bikomeye Kapiteni wayo Manishimwe Djabel, asobanura ko we atamufata nka Kapiteni kandi ko yagize uruhare mu gutakaza imikino iheruka, bigashyira igitutu ku batoza.

Ibi umutoza mukuru Adil Mohammed Erradi yabivugiye mu kiganiro n'abanyamakuru, nyuma y'umukino w'umunsi wa 5 wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Marine ibitego 2-0, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Abakinnyi APR FC yitwaje imbere ya murumuna wayo, ntibarimo Kapiteni Manishimwe Djabel ndetse n'abandi basanzwe bakomeye ariko bamaze iminsi batari mu bihe byiza, nk'umunyezamu Ishimwe Pierre n'abandi.

Manishimwe Djabel asanzwe akundwa n'abafana ba APR FC

Nyuma y'umukino, Adil yabajijwe ku mpamvu yatumye abarimo Djabel batakinnye asubiza agaragara nk'ubabaye, asobanura ko Djabel atagomba kuba ngenderwaho kuko yateje APR FC gutakaza imikino ku nshuro ebyiri ziheruka.

Yagize ati "Djabel si kapiteni wanjye, ni uwa APR FC gusa. Umukinnyi uhamagarwa n'igihugu inshuro zirenga 35 adashobora guhabwa iminota 20 yo gukina, nyuma akumva ari we kamara".

"Yinjiye asimbuye ku mukino wa US Monastir adutsindisha igitego, ku mukino wa Bugesera nabwo aradutsindisha. Nta kampara w'umukinnyi utasezerera US Monastir cyangwa ngo atange umusaruro mu ikipe y'igihugu."

Umutoza Adil yasoje agira ati "Gusezererwa na US Monastir byambereye nk'umuriro utazima", byumvikanisha ko ari ku gitutu gikomeye cyahereye ku bakunzi ba APR FC.

Imikino ibiri APR FC iheruka gutakaza mu minsi ya vuba, ni uwo yatsinzwemo ibitego 4 na US Monastir yo muri Tunisia, bigatuma isezererwa muri CAF Champions League ndetse n'umukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona wakinwe ari ikirarane APR FC ikawutsindwa na Bugesera FC ibitego 1-2.

Umutoza Adil avuga ko gutsindwa na US Monastir byamuzaniye umuriro

Manishimwe Djabel wambara igitambaro cya Kapiteni yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2019 avuye muri Rayon Sports, aho yabanje kwitirirwa umukinnyi wa Gor Mahia kugira ngo Rayon Sports yemere kumurekura.

Umutoza Adil we yaje muri APR FC muri 2022, abanza kunyura abakinnyi n'abakunzi ba APR FC bafatanyije bakamara imyaka ibiri ya Shampiyona badatsinzwe na rimwe, mu mikino y'imbere mu gihugu.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Adil Erradi arangwa no kutavugirwamo n'abakinnyi, kuko yagiye agirana ukutumvikana na bamwe bikabaviramo kwirukanwa mu gihe gito, aha twavuga nka Sugira Ernest, Bukuru Christopher na Ishimwe Kevin.