Amina ari mu byishimo bikomeye byo gutandukana n'uwari umugabo we Alikiba - AMAFOTO

Amina ari mu byishimo bikomeye byo gutandukana n'uwari umugabo we Alikiba - AMAFOTO

Oct 13,2022

Amina Khalef yatangaje ko yamaze gutandukana na Alikiba bari bamaze amezi atari macye mu manza.

Nyuma y’amezi atari macye inkuru zo gutandukana kwabo zicicikana ari nako imanza zikomeje, aba bombi bamaze gutandukana.

Nk'uko Amina yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibyishimo bikomeye yatewe na gatanya.

Imwe mu mpamvu yagaragaje ni uko nta mutekano afite aho atuye kandi abangamirwa n'abo mu muryango w’umugabo.

Avuga kandi ko atabanye neza na Alikiba, hari byinshi badahuza.

Aba bombi bakanyujijeho mu rukundo kimwe n’abandi bose bagera no ku rwego rwo kwemeranya kubana.

Baje gushyingiranwa mu mwaka wa 2018 nyamara muri Gashyantare 2022 Amina yatse gatanya mu rukiko rwa Mombasa.

Amina yatangaje ko yamaze gutandukana na Alikiba bafitanye abana.

Hari haciyeho igihe aba bombi bahanganye mu manza.

Bakanyujijeho mbere y'uko ibyabo bizamo ibibazo.

Amina yatangaje ko kubana kwabo bitagishotse atera intambwe yaka gatanya