Harakekwa icyo umunyamideri Neema uherutse gupfa yaba yarazize

Harakekwa icyo umunyamideri Neema uherutse gupfa yaba yarazize

Oct 12,2022

Umuryango wa Neema Jeanine Ngerero uherutse kwitaba Imana wasobanuye icyo bakeka cyaba cyarateye urupfu rwe kugeza uyu munsi rugifatwa nk’impanuka.

Umwe mu bagize umuryango wa Nyakwigendera mu kiganiro yahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko rupfu rwa Neema bakirufata nk’imanuka kuko kugeza ubu nta kimenyetso cyangwa se umuntu washinjwa urupfu rwe icyakora avuga icyo bakeka cyaba cyarateye uru rupfu.

Ati "Turagushimiye cyane kuba utubajije ukuri ku cyateye urupfu rwe. Neema yasanzwe yapfuye mu modoka ye, mu rugo rwa musaza we. Imodoka yari mu igaraje ry’urwo rugo itazimije ariko umuryango w’igaraje ufunze. Abaganga bahageze basanze hari umwuka mwinshi mubi witwa Carbon Monoxide mu nzu, ndetse no mu igaraje. Birashoboka ko yaba yarasinziriye mu modoka ye igihe yageraga mu igaraje, noneho uwo mwuka mubi ukamwica. Kugeza ubu urupfu rwe rufatwa nk’impanuka kuko nta kimenyetso kindi yicyo yaba yarakoze, kandi nta kindi gikekwa cyaba cyarateye urupfu rwe murakoze".

Inkuru y’urupfu rwa Neema yamenyekanye ku wa 3 Ukwakira 2022 ibabaza benshi mobo bari baziranye ndetse n’abandi kuko izina rye ryari rimaze kugera kure kubera ibikorwa bye.

Umuhango wo gushyingura Neema uteganyijwe ku wa 14 Ukwakira 2022 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari atuye.