Mbappe yongeye gusaba gusohoka muri PSG nta n'umwaka ushize yongereye amasezerano

Mbappe yongeye gusaba gusohoka muri PSG nta n'umwaka ushize yongereye amasezerano

Oct 12,2022

Kylian Mbappe yifuza cyane kuva muri Paris Saint-Germain muri Mutarama kubera ko umubano we nayo ’wacitse burundu’ bitewe nuko akinishwa.

Kylian Mbappé ntabwo yishimiye uko ibintu bimeze muri Paris Saint-Germain kandi arashaka kuyivamo vuba bishoboka niba ibintu bidahindutse, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa na Espagne uyu munsi.

Paris Saint-Germain yo ngo nta bushake ifite bwo kureka Mbappé akagenda muri Mutarama kandi irumva ko ari gushyira igitutu ku ikipe.

Amakuru aravuga ko uyu rutahizamu umaze amezi 5 gusa yongereye amasezerano atazemererwa kwerekeza muri Real Madrid, ahubwo yakwerekeza mu ikipe ya Liverpool bibaye ngombwa.

Ikinyamakuru cyo muri Espagne Marca ,cyatangaje ko PSG itazakira ubusabe bwa Real niramuka yemeye kurekura Mbappe mu kwezi kwa mbere, biha amahirwe menshi Liverpool yo kumwegukana.

Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, PSG ishobora kwemera gusohoka kwa Mbappe mu gihe haboneka ikipe yujuje ibyo yifuza hatarimo Real Madrid bakozanyijeho mu mpeshyi ishize.

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yatangaje mu bihe byashize ko akunda Mbappe ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza ku isi, ariko ubushobozi bw’ikipe ye buba buke bituma atabasha kumubona.

Mbappe nawe yagaragaje ko yakwishimira kwerekeza mu ikipe ya Klopp cyane ko nyina umubyara ariyo afana.

Bivugwa ko uyu mufaransa yifuza kwerekeza muri Premier League kureba uko byifashe cyane ko yaje kuhageragereza akiri umwana bikanga.

Mbappe yagaragaje ko atishimiye gukina muri PSG mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino kandi yamaganye ku mugaragaro imikinire y’umutoza Christophe Galtier.

Mbappe kandi yarakajwe cyane n’umubano we na Neymar Jr wamubangamiye cyane mu bijyanye no gutera penaliti.

Ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa nacyo kivuga ko Mbappe yumva ’yarahemukiwe’ n’ubuyobozi bw’iyi kipe kandi akemeza ko bananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye mu mpeshyi.

Mbappe yamaganye cyane imikinire y’umutoza we Christophe Galtier, anahishura ku mugaragaro ko yahitamo gukina mu ikipe ikoresha ba rutahizamu babiri imbere nk’uko abikorana na Olivier Giroud mu ikipe y’igihugu.

Mu cyumweru gishize, yanenze Galtier nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Reims.

Mbappe yahoze yifuza gukinira Real Madrid ariko akayabo k’amafaranga yahawe na PSG mu mpeshyi ishize katumye ayitera umugongo asinya amasezerano azamugeza muri 2024 nubwo PSG yatangaje ko ari 2025.

Hari ingingo nyinshi zo kuganiraho imbere muri PSG kuko nayo ngo yatangaje ko nta bushake bwo kugurisha Mbappé ifite.