Umukinnyi wa Filime Yvette yambitswe impeta n'umusore bakundana hifashishijwe ikoranabuhanga - AMAFOTO

Umukinnyi wa Filime Yvette yambitswe impeta n'umusore bakundana hifashishijwe ikoranabuhanga - AMAFOTO

Oct 11,2022

Umukinnyi wa Filime Umurungi Yvette [@kylie_ytbae ] wamenyekanye muri filime ’Ndategereje’ yambitswe impeta n’umukunzi we utuye i Burayi.

Umukinnyi wa filime, Umurungi Yvette, ukina muri filime y’uruhererekane yitwa ’Ndategereje’, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bakundana utuye ku mugabane w’Uburayi.

Kuwa 08 Ukwakira 2022 ni bwo Umurungi Yvette yambitswe impeta mu birori byabereye kuri Madras Hotel iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yambitswe iyi mpeta n’umukunzi we witwa Elly utuye i Burayi mu gihugu cya Norway.

Yakorewe ibi birori mu buryo bwamutunguye cyane kuko yari yambariye ibirori byo gusezera musaza we witegura kujya kuba Bwongereza. Indi mpamvu yatunguwe no kwambikwa iyi mpeta ni uko umukunzi atari ari mu Rwanda. Hifashishijwe ikoranabuhanga ubwo Elly yavugaga ubutumwa bwe kuri uyu mwali yihebeye.

Umurungi Yvette uzwi nka Kylie Teta Ndebe muri filime ya Gikrsito yitwa "Ndategereje", yabwiye inyaRwanda.com ko yanezerewe cyane, ati "Narishimye, birandenga cyane". Yakomeje ku buryo yatunguwemo, ati "Mfite musaza wanjye wo kwamama wacu uzajya mu Bwongereza, banyobeje bambwira ko tugiye mu kirori cyo kumusezera"