Abagabo: Dore ibintu byoroshye wakorera umugore wawe agahora anyuzwe anateta

Abagabo: Dore ibintu byoroshye wakorera umugore wawe agahora anyuzwe anateta

Oct 11,2022

Umugore ni inzozi za buri mugabo. Buri musore aba yifuza gukunda no gukundwa. Gushaka umugore bigira umumaro ukomeye cyane mu buzima.

Hari ibyo umugabo akora rero bigafatwa nk’aho ari kwanga uwo babana cyangwa ushaka kumutesha umutwe. Ibi bituma umugore adakomeza kugukunda cyangwa ngo aguhe umwanya we mu buzima bwe.

Nk’umugabo rero iyo wahuye n’umugore akenshi agira ingaruka nziza cyane kuri wowe mu kubakana amateka muzahora mwibuka mwembi.

Kugira ngo ajye agukomera amashyi mu bandi bantu ndetse ahore agushimagize, hari ibintu ugomba gukora ukamwereka ko ari we mfura yawe mbere y’abandi.

1. Mufate umukure mu rugo mujye gutembera, umuhe ibyishimo n’umunezero, umujyane kuri hotel runaka muri week-end. Umugore wawe yanga kukubona wasohotse wenyine.

2. Shaka amazina meza cyane, amazina aryohereye ashobora kumubera nk’ubuki, ubundi ujye uyamwita buri mwanya.

3. Iteka ujye uharanira gushaka akazi kazagufasha kujya wuzuza ibyifuzo bye rimwe na rimwe atabanje kubigusaba.

4. Ujye ugerageza kumara igihe runaka, ushaka ukuntu mwavugana ku bibazo bimwe na bimwe byangiza imiryango kugira ngo mwirinde.

5. Ujye umuzanira impano za hato na hato atazi aho uzikuye utanazimuteguje.

6. Ujye umufasha mu turimo two mu rugo tw’abagore. Buri mugore yishima cyane iyo abonye umugabo we arimo kumufasha muturimo.

7. Ujye umutungura umubwire ko umukunda cyane (Umutere imitoma)

 

Inkomoko: Inspiringtis.com