Rubavu: Wa mubyeyi uherutse kwicwa n'umugabo we yashyinguwe bigoranye. Umuryango we urashaka Miliyoni n'inzu

Rubavu: Wa mubyeyi uherutse kwicwa n'umugabo we yashyinguwe bigoranye. Umuryango we urashaka Miliyoni n'inzu

Oct 09,2022

Mu karere ka Rubavu hamaze iminsi hari inkuru y’umugore bivugwa ko yishwe n’umugabo amutemaguye. Bigoranye cyane, nyakwigendera yashyinguwe kuwa Kane tariki 6 Ukwakira 2022, umuryango we ugaragaza ko wifuza gushaka ubutabera, uwakoze icyaha akagihanirwa.

N'ubwo byavugwaga ko umuryango w'uyu mugore witabye Imana ushaka inkwano ngo si ko bimeze, ahubwo uyu muryango utangaza ko ibihumbi 200 basabaga umuryango w'umusore ari ayo kumushyingura kuko bo ngo nta bushobozi bafite.

Amarira aracyari, abaturanyi ndetse n’inshuti z’umuryango bose bababajwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi wapfanye n’uruhinja rwaburaga iminsi 10 ngo ruvuke. Mu kiganiro na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru yagiranye n'umubyeyi wa nyakwigendera, yagaragaje ko umwana we bamushyinguye ariko atanyuzwe.

Mu magambo ye kandi humvikanyemo ko yifuza amafaranga angana na Miliyoni y'amanyarwanda, gusa yongeraho ko umwana we nta mafaranga yahwana n’ubuzima bwe. Yagize ati: ”Umwana baramwishe bica uwo munda nawe, bamwica urupfu rubi. Mbere bari bemeye ibihumbi 200 Frw."

Ibi bihumbi 200 RWF, baduhaye ni macye cyane kuri njye ni nko kwiyunga ku muryango ariko ku bwanjye ndi kumva bampa Miliyoni. Umwana wanjye bamwishe ari kubura iminsi 10 ngo abyare umwuzukuru wanjye.

Njye bampamagaye umwuka wamushizemo ariko ibigaragara nasanze na nyirabukwe we abifitemo uruhare. Umurambo bawukuye i Gisenyi, tuhageze dusanga yiyicariye mu rugo iwe, ntakugenda ngo abe hamwe n’umurambo. Kuva icyo gihe ntabwo yigeze yongera kwegera abandi ari nayo mpamvu tuvuga ko nawe abifitemo uruhare”.

Nyirakuru wa nyakwigendera, nawe yahamije ko bamwishe nabi. Ati ”Bamutemye mu mutwe, bamukuyemo amaso n’amenyo, intoki barazica, mbese bamwishe by’agashinyaguro. Ku munsi wo kuwa Mbere baraye bamukingiranye mu nzu,..”.

Yavuze ko umuryango we utamenya niba hari ibindi bibazo yari afitanye n’uwo bari barashakanye kuko atigeze na rimwe abatakira.

Ku ruhande rwo ku musore, Innocent wari uhagarariye umukobwa mu biganiro byabahuje n’ubuyobozi kugira ngo nyakwigendera ashyingurwe, ku murongo wa telefoni yagize ati: ”Iwabo w’umukobwa ikibazo cyari gihari nimugoroba ni ikibazo cy’impozamarira y’ibihumbi 200. Mu gitondo rero twayabahaye nyuma tujya gushyingura nyakwigendera".

Arakomeza ati "Uwakoze icyaha turimo kumushakisha cyane, kugeza ubu turi kumushakisha rwose, natwe ntabwo twicaye tumaze kubona numero ashobora kuba ari gukunda guhamagara ndetse hari n’indi ari gukoresha zose twazihaye ababishinzwe ku buryo nafatwa azahanirwa ibyaha yakoze”.

Nyakwigendera yashyinguwe kuwa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2022.