Klopp yashishuye abakinnyi ba Arsenal afitiye ubwoba ndetse abona batazorohera ikipe ye ya Liverpool

Klopp yashishuye abakinnyi ba Arsenal afitiye ubwoba ndetse abona batazorohera ikipe ye ya Liverpool

Oct 08,2022

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yashimiye Arsenal n’umutoza wayo Mikel Arteta urwego bariho mbere yo guhura kuri iki cyumweru mu mukino uremereye muri Premier League.

Ikipe ya The Gunners yatangiye neza muri uyu mwaka w’imikino, ahanini bitewe n’abakinnyi beza yaguze mu mpeshyi. Imaze gutsinda imikino icyenda mu mikino 10 imaze gukina mu marushanwa yose kugeza ubu.

Kuza kwa Gabriel Jesus na Olkesandr Zinchenko byongereye imbaraga Arsenal idaheruka gukina imikino ya Champions League.

Usibye umusanzu wa Jesus, Klopp yavuze ku buhanga bwa kapiteni Martin Odegaard, yagerageje gusinyisha akiri ingimbi, Bukayo Saka, Gabriel Martinelli hamwe n’umukinnyi wo hagati, Thomas Partey.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y'umukino, Klopp yagize ati: ’Mbahaye icyubahiro cyanjye cyose, rwose bakoze akazi keza .

Iyo ukeneye umwanya runaka nta muntu n’umwe uba ushaka kuwuguha kandi ntabwo twese tuba tuwukwiye. Uba ukeneye kuba mwiza kugira ngo ukoreshe umwanya kandi Mikel biragaragara ko yabikoze.

Icyubahiro cyinshi kuri byo. Bafite impano nyinshi mu myaka mike ishize. Martinelli, namushimye hakiri kare cyane kandi yabaye umukinnyi mwiza nari niteze ko azaba.

Martin Odegaard, naganiriye nawe afite imyaka 15 avuye muri Norway kandi isi yose yaramushakaga maze ahitamo Real Madrid.

’Ndabyibuka neza nk’ibyabaye ejo twicaye ku meza hamwe na se kandi twari twishimye cyane.

Hariho imyaka iba itoroshye kandi n’ibisanzwe iyo witaweho cyane. Yabaye umukinnyi abantu bose bari biteze.

Saka, ngira ngo guhera ku munsi wa mbere yari atangaje.Gabriel Jesus niba hari umuntu uzi uko ashobora kuba ari mwiza, atari mu mwenda wa Man City, ku mwanya wa No9 ni Mikel kuko yakoranye nawe,kimwe na Zinchenko.

’Yagaruye Xhaka ku murongo. Thomas Partey, abantu bose bari bazi ukuntu yari mwiza ubwo yari muri Atletico kandi abakinnyi b’inyuma bameze neza cyane

Bamenye uburyo bashobora kugarira kandi ni byo.'