Dore impamvu abantu benshi bapfira mu bwogero n'icyo wakora kugirango ubyirinde

Dore impamvu abantu benshi bapfira mu bwogero n'icyo wakora kugirango ubyirinde

Oct 08,2022

Twumva hirya no hino abantu bapfiriye mu bwogero benshi ntabasobanukirwe. Hari abibwira ko abantu banyerera bakagwamo nyamara umuntu ashobora gupfira mu bwogero cyane cyane ubwa kizungu ari uko agiye kwiherera aho kuba koga.

Abantu bapfira mu bwogero cyangwa mu bwiherero ahanini biterwa no guhagarara k'umutima bituruka ku mpamvu zitandukanye.

Guhagarara k'umutima ni iki?

Bavuga ko umutima wahagaze iyo uhagaze gutera, ibice by'umubiri byinshi cyangwa byose ntibyongere kubona umwuka mwiza ndetse n'ibiwutunga, ibintu bituma ubuzima bw'umuntu bujya mu kaga gakomeye.

Kuki umutima ushobora guhagarara igihe umuntu ari mu bwogero?

Guhagarara k'umutima bibaho iyo umutima ugize ikibazo mu mikorere yawo ibi bikaba bishobora kuba igihe umuntu ari koga cyangwa se arimo kwituma kubera uburyo ibi bikorwa bitera "stress" umubiri wawe.

Gukoresha ubwiherero

Iyo umuntu arimo kwituma kandi akaba ari kwituma impatwe(constipation) bisaba ko yikanira aho afunga umwuka kugirango yongere imbaraga ahagana hasi. Uku gufunga umwuka no kongera izo mbaraga bibangamira cyane umutima maze bigatuma ugabanya umuvuduko watereraragaho. Iyo umuntu asanzwe afite ibibazo by'umutima rero bishobora kuwuviramo guhagarara burundu.

Ikindi ni uko iyo umuntu arangije cyangwa ahagurutse nyuma y'iki gikorwa umutima uhita wongera gutera cyane abaraso akihuta kandi afite imbaraga nyinshi. Ibi nabyo bishobora gutera udutsi duto two mu bwonko guturika bityo amaraso akavira mu bwonko ibintu nabyo bitera ibyago bikomeye uwo bibayeho harimo n'urupfu.

Igihe umuntu arimo koga

Kwiyuhagira mumazi yaba akonje cyane (ubushyuhe bwamazi munsi ya 70 ° F) cyangwa ashyushye cyane (ubushyuhe bwamazi hejuru ya 112 ° F) birashobora kugira ingaruka kumutima. Mugihe ubushyuhe bwumubiri wawe buhinduka vuba muri douche, birashobora kugora cyane imitsi yawe na capillaries.

Nta makuru menshi meza yerekana inshuro nyinshi gufatwa k'umutima gutunguranye bibaho muri douche. Ariko, birumvikana ko abo bikunze kubaho kurusha abandi biterwa n'uko imitsi yabo iba itabasha kwakira neza izi mpinduka.

Kwiyuhagira amazi yo hejuru kandi ashyushyushye kurusha ubushyuhe bw'icyumba bishobora guteza izindi ngaruka ku bantu basanzwe bafite ibibazo by'imbere mu mutima n'imiyoboro y'imitsi, nk'umuvuduko ukabije w'amaraso cyangwa indwara z'umutima.

Imiti

Gufata igipimo kirengeje cy'imiti bishobora na byo gutera umutima guhagarara. Niba ubika imiti yawe rero mu bwogero(Ahanini ku bafite ubwogero bwa kizungu buba buri mu nzu abantu babamo) uku guhagaraga k'umutima bishobora kubera aha mu bwogero nyine kuko ari ho uba wafatiye iyo miti.

Dore igihe ugomba kwaka ubufasha uri mu bwogero cyangwa mu bwiherero

Ugomba gusaba ubufasha cyangwa ukabwira uwo mubana igihe cyose ubonye ibi bimenyetso uri mu bwogero cyangwa mu bwiherero:

. Igihe wumvise uburibwe mu gituza

. Igihe wumva unaniwe guhumeka cyangwa uhumeka bikugoye

. Igihe urutse

. Igihe ugize ikizungera

Igihe ufite ibyago by'uko umutima wahagarara

Igihe ufite ibyago by'uko umutima wahagarara ugomba kubimenyesha uwo mubana kugirango abe yagufasha mu gihe byihutirwa. Abafite ibyago byinshi by'uko umutima wahagarara ni:

. Abarwaye diyabete

. abafite umubyibuho ukabije

. Abarwaye umuvuduko w'amaraso ukabije

. Abafite mu muryango abantu bishwe n'umutima

.  Abarengeje imyaka 65

Igihe ubana n'umuntu ukabona atinze mu bwogero cyangwa mu bwiherero umwanya munini cyane uba ugomba kureba ko nta kibazo afite. Nukomanga ukumva atikirije uzamenye ko akeneye ubufasha.

Ibyo ukwiye gukora kugirango wirinde

. Ntugashyire igice cyawe cyo hejuru(kuva mu gituza kuzamura ku mutwe) mu mazi ashyushye cyane

. Ntuzigere woga amazi ashyushye nyuma yo kunywa imiti isinziriza cyangwa se igabanya umuhangayiko

. Shyira telefoni hafi yawe igihe uri mu bwogero kugirango ube wabasha guhamagara igihe ukeneye ubufasha bwihuse.

Inama:

Guhagarara k'umutima bishobora kuba ku muntu uri mu bwogero kubera impamvu nyinshi ni yo mpamvu umuntu wese akwiye kwipimisha akamenya ingano y'ibyago afite by'uko umutima we wahagarara(Kwipimisha umuvuduko, diyabete, indwara z'umutima...) kandi akamenyesha uwo babana uko ubuzima bwe buhagaze kugirango abe yamufasha igihe bibaye ngombwa.

Ikindi ni uko guhagarara k'umutima bishobora kuvurwa igihe bikozwe mu gihe gikwiye. Niba ubonye uhuye n'iki kibazo uzihutire kumugeza kwa muganga.