Kigali: Umukobwa wicuruza yiziritse ku mucuruzi avuga ko agomba kumuha ibihumbi 50 kubera ko yamukinishije

Kigali: Umukobwa wicuruza yiziritse ku mucuruzi avuga ko agomba kumuha ibihumbi 50 kubera ko yamukinishije

Oct 07,2022

Umukobwa wo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge uvuga ko yambuwe n’umucuruzi bararanye akanga kumwishyura ngo kuko atashoboye gutera akabariro.

Uyu mukobwa wicuruza yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ukwakira 2022 n’abashinzwe umutekano,nyuma yo kwanga kuva mu iduka ry’uyu mugabo agateza akavuyo ngo bamwishyure ibihumbi 50 ngo kuko uyu mugabo yamukiniyeho.

BTN TV dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mukobwa yemeza ko yararanye n’uyu mugabo,bwaca mu gitondo ntamwishyure amafaranga bavuganye ahubwo akamuha amata ngo abe ariyo atahana.

Abaturage benshi babwiye iki gitangazamakuru ko ibikorwa by’ubusambanyi bikwiye kwamaganwa ngo kuko aribyo biri gutuma amapfa azengereza rubanda,abandi basaba ko uyu mugabo yakwishyura uyu mukobwa yararanye.

umwe ati "Biriya ntabwo ari umuco.Umukobwa agomba kumwituniraho... Ubundi iyo abireka nta mugore afite?."

Undi ati "Ibi ngibi nibyo bitugiraho ingaruka z’ibyaha bigatuma badufungira imigisha dore n’imvura ntikigwa.Nibafatwa bajye bahanwa kuko nibo batuma abana bacu bararuka.

Abandi baturage bavuze ko uyu mugabo koko yagerageje gusambana n’uyu mukobwa ndetse berekanaga udukingrizo yakoresheje.

Umwe "Yamurebeye ubwambure yakamwishyuye.. Ibimenyetso bigaragaza ko baryamanye.

Uyu mukobwa yemeje ko we n’uyu mugabo bemeranyije gukora imibonano mpuzabitsina ariko atabashije kubikora kuko igitsina cye kitafashe umurego mu nshuro 2 zose yagerageje.

Ati "Yagerageje ubwa mbere biranga.Igitsina cyanga gufata umurego,sinzi ikibazo yari afite.Arambara agaruka hano.Twongeye gusubirayo [mu cyumba] nabwo biranga.Arabyemera ko byanze aranavuga ko atazi ko imbwa zibaho."

Ndamubwira nti "Murumuna wanjye na musaza wanjye bansuye.Mbonera itike ibacyura uyu munsi birangire,arabyanga. Ndamubwira nti ’ese abana banjye bararya iki? arambwira ngo nibashake barye umuriro. Icyo kintu cyanteye umujinya ndavuga nti "ndicara hano".

Uyu mukobwa yavuze ko kubera ko yagerageje gutera akabariro inshuro 2 bikanga akwiye kumwishyura ibihumbi 50 FRW kuko yamukiniyeho.

Yemeje ko yanamukomerekeje ariko we icyo ashaka ari ibihumbi 50 FRW.

Uyu mugabo yavuze ko ibyabaye ari umutego yatezwe n’abacuruzi basangiye isoko bamugirira ishyari ndetse ngo ku gikorwa cy’abubatse ingo nta kibazo afite ndetse ngo n’ukumuharabika no kumushakaho indonke.

Ntacyo inzego z’ubuyobozi zavuze kuri iki kibazo gusa uyu mukobwa n’uyu mugabo usanzwe ufite umugore n’abana batawe muri yombi.

Abaturage bakomeje kunenga abakobwa bamwe na bamwe bakomeje kwiyandarika ku karubanda ndetse bagasaba inzego z’ubuyobozi gushakira umuti iki kibazo.