MU MAFOTO: Reba uburanga bwa Uwimbabazi witabiriye Miss Rwanda wabaye Producer

MU MAFOTO: Reba uburanga bwa Uwimbabazi witabiriye Miss Rwanda wabaye Producer

Oct 06,2022

Uwimbabazi Alliance witabiriye Miss Rwanda 2018, yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo, yiyita Fifty Five nk’izina agiye gutangirana uyu mwuga.

Uyu mukobwa wagiye uvugwaho ibintu bitandukanye birimo gutuka Aline Gahongayire ariko akaza kubyamaganira kure bitewe n’uko konti ye yari yaribwe, yahereye ku ndirimbo yitwa “Wonderful”.

Uwimbabazi kandi yavuzweho ibintu bitandukanye ubwo yabaga mu gihugu cy’Ubugande, akaza gufungwa iminsi ibiri azira kugonga umuntu agahita yitaba Imana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Uwimbabazi yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri yihugura ubu noneho yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo byeruye, aho yahise ahera no ku ndirimbo “Wonderful”.

Uyu mukobwa wanafatiye amasomo yo gutunganya indirimbo mu Ibisumizi Records ya Riderman, akaza gukomereza amasomo ye muri Nigeria yasohoye indirimbo ya mbere yakoze.

Uburanga bwe bunyura benshi

Iyi ndirimbo ye ya mbere yasohoye yitwa ‘Wonderful’ yaririmbwemo na Napji usanzwe nawe ari Producer muri DMW ya Davido.

Uwimbabazi cyangwa se Fifty Five ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, utarabashije kwinjira mu bagiye mu mwiherero. Yiyamamaje ahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Yinjiranye imbaraga mu muziki

Napji wakorewe n’uyu mukobwa indirimbo, asanzwe ari umuhanzi unatunganya indirimbo muri DMW ya Davido, uyu akaba ari nawe wakoze indirimbo ‘FEM’ y’uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika.

Ni umwe mu bakobwa b’ikimero gitangaje

Atuye nuri Nigeria