Bwa mbere Meddy asohoye agahinda yatewe no kubura umubyeyi we anahishura byinshi kuri we

Bwa mbere Meddy asohoye agahinda yatewe no kubura umubyeyi we anahishura byinshi kuri we

Oct 06,2022

Umuhanzi Ngabo Medard utarakunze kugira ubutumwa asangiza abamukurikira nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we Cyabukombe Alphonsine ugiye kumara amezi abiri yitabye Imana yahishuye byinshi ku mubyeyi we ndetse n’uburibwe yatewe no kumubura ahura nabwo umunsi ku wundi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Meddy yagaragaje umubyeyi we nk’inkingi ya buri kimwe afite uyu munsi ndetse ko ari igihombo gikomeye yagize kuba yaramubuze.

Mu butumwa yanditse yagize ati"Nagerageje inshuro nyinshi kugira icyo nandika kuri wowe ariko buri uko nageragezaga naburaga aho mpera".

"Mama wanjye, Umubyeyi ukunda Imana, umubyeyi w’umuhate, umubyeyi w’ukuri, umubyeyi w’imico, umubyeyi utagira ubwoba kandi w’umunyembaraga nigeze menya. Mukundwa mubyeyi wange hari byinshi byiza nkwibukiraho, wampaye indero nk’iya Dada, unkunda nka Mama, wishimana nanjye nk’inshuti".

Meddy yakomeje agira ati "Mubyeyi wange udasanzwe, mubyeyi w’igikundiro, nzi ko uriho cyane none kurusha uko byahoze, warakoze kumpuza n’inkuru nziza ya Yesu Kristo".

Meddy mu butumwa bwe ntiyazuyaje gushimangira ko uwo ariwe uyu munsi byose abikesha umubyeyi we.

Ati "Warakoze kunyigisha kunyura mu kuri nta phunwe,warakoze kubw’indagagaciro z’ubuzima nakwigiyeho,warakoze kunyigisha ukuri ku buzima wabanye nanjye igihe nta wundi wari uhari".

Meddy mu magambo ateye agahinda asoza avuga ko akumbuye umubyeyi we kandi ko azahora amukunda ati "Ndagukumbuye cyane bisumbye uko nabisobanura, nta munsi numwe ushira ntagutekereje ariko ukwizera kwanjye kuri muri Kristo we wenyine nzahora ngukunda Mama".

Ubu butumwa Meddy abwanditse nyuma y’igihe kingana n’amezi abiri nta butumwa ashyira ku rukuta rwe wa Instagram.

Bamwe mu byamamare babonye ubutumwabwe bamuhaye ubutumwa bw’ihumure ari nako bifurza umubyeyi we gukomeza kuruhukira mu mahoro.