Tumenye: Ibimenyetso 6 byakwereka ko amazi unywa adahagije n'indwara ushobora kurwara kubera amazi make ntubimenye

Tumenye: Ibimenyetso 6 byakwereka ko amazi unywa adahagije n'indwara ushobora kurwara kubera amazi make ntubimenye

Oct 06,2022

Amazi agize 60% by'umubiri w'umuntu akaba afasha mu kugira ibiro bikwiye, gukura uburozi mu mubiri, gukora amatembabuzi akenewe nk'amacandwe, amaririra... Anafasha kandi mu gukora neza kw'imikaya ndetse no kugira uruhu rutoshye.

Kutanywa amazi ahagije bishobora gutera umwuma ndetse no kugira ibimenyetso bitandukanye ari byo:

1. Kunuka mu kanwa

Amazi ni kimwe mu byifashishwa mu gukora amacandwe aya akaba afasha mu gusohora udukoko tuzwi nka bacteria bityo umuntu akagira amenyo meza kandi atarwaye. 

Kunywa amazi make bituma amacandwe aba make bityo bacteria ziba nyinshi ku rurimi, amenyo ndetse no ku ishinya bigatera impumuro mbi mu kanwa.

Niba woza mu kanwa kenshi ariko ugahorana impumuro mbi mu kanwa birashoboka ko biterwa n'uko unywa amazi make. Niba wongereye amazi ukabona nta gihinduka uzagane muganga urebe ikibazo ufite.

2. Kujya kwihagarika biragabanuka

Iyo umubiri wawe nta mazi ahagije ufite, impyiko zigerageza kugumana amazi menshi ashoboka bigatuma umuntu atajya kwihagarika nk'uko bisanzwe. Ibi rero ni ikimenyetso cy'uko amazi umuntu anywa adahagije.

Iyo amazi adahagije rero bishobora kandi kugragazwa n'inkari zijimye, zinuka cyane. Iyo umuntu anywa amazi ahagije anyara inkari zijya gusa n'amazi, kandi zitanuka.

3. Kumva ushaka cyane ibyiribwa birimo amasukari

Iyo amazi adahagije bigora umubiri gufata isukari mu byo kurya wariye bityo kuko bigatuma wumva kurya ibinyamasukari cyane.

Niba rero wumva ushaka ibinyamasukari cyane cyangwa se ukumva ushonje buri kanya kabone n'iyo waba umaze akanya gato uriye uzamenye ko ushobora kuba unywa amazi adahagije akaba ari yo mpamvu ibitera.

4. Umunaniro

Kugira amazi adahagije mu mubiri bishobora gutera kugabanuka kw'ibintu byinshi muri wo harimo n'amaraso. Amaraso niyo yifashishwa mu kujyana intungamubiri n'umwuka mu bice byose by'umubiri.

Kugabanuka kw'amaraso mu mubiri rero bituma umuntu yumva ananiwe kuko umubiri utarimo kubona ibyo ukeneye kugirano ugire imbaraga.

5. Uruhu rukanyaraye

Amazi atuma uturemangingo tw'uruhu dusa neza, tukayagirana mbese ugasanga uruhu rutoshye.

Iyo uruhu rudafite amazi ahagije, utu turemangingo dutakaza ugukweduka kwatwo, kuyagirana... tukumagara bigatuma uruhu ruzana imirongo, iminkanyari hakaba n'ubwo rwatangira guturagurika byoroshye cyangwa kuzana uduheri.

6. Guhora urwaragurika

Amazi afasha gusohora uburozi n'imyanda mu mubiri, udukoko nka bacteria... mu rwego rwo gufasha umubiri guhangana n'indwara zinyuranye, imyanda ndetse no kongera ubwirinzi bw'umubiri bigatuma umuntu atarwaragurika.

Niba rero uhora urwaragurika iki ni cyo gihe ngo utangire kunywa amazi menshi ligorango usukure umubiri wawe, ugire amaraso n'amatembabuzi bihagije kandi ubone imbaraga zihagije kugirango ukore akazi neza.