Fridaus yavuze uko yakiriye ifungurwa rya Ndimbati ndetse n'icyo amwifuzaho anamuha ubutumwa bukomeye

Fridaus yavuze uko yakiriye ifungurwa rya Ndimbati ndetse n'icyo amwifuzaho anamuha ubutumwa bukomeye

Oct 05,2022

Nyuma y’uko Ndimbati arekuwe muri Gereza Fridaus babyaranye abana b’impanga avuga ko kuba yararekuwe kuri we ntacyo bimutwaye kuko atanga ikirego atasabaga ko yafungwa, amsaba ikintu gikomeye ndetse nicyo amwifuzaho.

Mu kiganiro yagiranye na Gjc Media Tv ikorera kuri Youtube yavuze ko yishimiye ifungurwa rya Ndimbati kandi ko ari Imana yabikoze.

Fridaus avuga ko kuri we icyo yifuza kuri Ndimbati ari uko yarera abana be akabamenya nta kindi kibahuza.

Ati "Sinteze kuba umugore we kandi nta n’ikindi mukeneyeho mu buzima bwanjye busanzwe uretse kumusaba kwita ku bana be akabamenya cyane ko yagiye anagaragaza ko abafitiye impuhwe biri no mu byatumye abantu benshi bamugirira impuhwe".

Fridaus avuga ko ubwo yajyanaga ikirego atatekerezaga ko bamufunga kuko we icyo yashakaga cyane yashakaga indezo z’umwana.

Umunyamakuru yamubajije icyo yifuzaga ko urukiko rwakurikiza ubwo Ndimbati yasabaga gufungurwa avuga ko yifuzaga ko urukiko rugendera ku kifuzo cya Ndimbati kuko mu kwisonura kwe yavugaga ko ashaka kurekurwa akita ku bana kandi nawe aricyo yashakaga.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bimwe mu bintu byamubabaje ari ukuba Ndimbati yaravuze ko bahuriye ku muhanda, avuga ko ubu icyo yamusaba ari ukwirinda mu magambo avuga ati"Acunge ururimi rwe yirinde mu magambo avuga".

Fridaus avuga ko ibyabaye byose abibona nk’imigambi y’Imana kandi ko ashimangira ko igihe Ndimbati yamaze muri gereza cyamuhaye isomo yizera ko hari impinduka zizabaho.

Uyu mubyeyi avuga ko kuva Ndimbati yafungurwa atarahura n’abana ariko igihe azicara agatuza akumva akeneye abana azabamuha.

Ati" Kuri we igihe azumva ko biri ngombwa azahura n’abana.Ubu ntazi nuko abana bangana kuko amezi atandatu aciyemo ni menshi ku bana bari gukura".

Fridaus avuga nubwo yishimiye ifungurwa rya Ndimbati atarishima neza kugeza igihe azatangira kurera abana be nkuko abana bakwiye kurerwa.