Abanyamakuru ba Iwacu TV bari bamaze hafi imyaka 5 muri gereza barekuwe nyuma yo kugirwa abere n'urukiko

Abanyamakuru ba Iwacu TV bari bamaze hafi imyaka 5 muri gereza barekuwe nyuma yo kugirwa abere n'urukiko

Oct 05,2022

Urukiko i Kigali mu Rwanda rwasanze abanyamakuru Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack badahamwa n’ibyaha baregwaga rutegeka ko bahita barekurwa.

Aba banyamakuru baregwaga ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda, gukwirakwiza ibihuha bigamije guha isura mbi u Rwanda mu mahanga, no gutangaza amagambo n’amashusho bitandukanye n’uko byafashwe.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bihamya aba banyamakuru biriya byaha bibiri bya mbere, naho icyaha cya gatatu ko kitari mu itegeko rishya rihana ibyaha.

Yavuze ko ikirego cy’ubushinjacyaha kuri aba banyamakuru bamaze imyaka hafi itanu bafunze "nta shingiro gifite” .

Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, ntibaremenyekana niba buzajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Urubanza rw’aba banyamakuru rwagarutsweho cyane mu gihe gito gishize kuko bamaze imyaka ine bafunze by’agateganyo nta rubanza bacibwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, n’iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ifungwa ryabo.

Urubuga rwabo Iwacu TV yashinzwe na Mutuyimana mu 2016 aba bagenzi be babiri baza nyuma gufatanya nawe.

 

BBC + Umuryango