Ariel Wayz yakoze impanuka ikomeye. Dore uko yarokotse

Ariel Wayz yakoze impanuka ikomeye. Dore uko yarokotse

Oct 03,2022

Umuhanzikazi Uwayezi Ariel wamenyekanye nka Ariel Wayz ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye yamukomerekeje mu mu mutwe ariko Imana igakinga akaboko.

Iyi mpanuka Ariel Wayz yayikoze mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022.

Mu kiganiro yagiranye n’Igihe yavuze ko Imana ariyo yakinze akaboko m gihe we yabonaga bigoye.

Ariel Wayz avuga ko iyi mpanuka yabaye mu gihe yari agiye kujya i Gisenyi kuhafatira amashusho y’indirimbo ye nshya.

Mu gihe abo bakorana bari bamaze kugenda, we yari kugenda n’indi modoka. Mu nzira ahagurutse i Kigali yerekeza i Nyabugogo, ageze ku Gishushu nibwo imodoka yarimo yakubitanye n’indi ahakorera impanuka yamukomerekeje mu mutwe.

Uyu mukobwa yavuze ko abaganga bamubwiye ko ari Imana yagize ntakomereke mu musaya kuko ho ngo byari kugorana ko arokoka.

Ati “Nyuma yo gukora impanuka najyanywe kwa muganga barandoda baramfuka ubu ndashima Imana ko norohewe. Abaganga bakimbona bambwiye ko ari Imana yakinze akaboko sinkomereke mu musaya kuko byari kuba byabaye ibindi.”

Ariel Wayz yagize n’umwanya wo gushimira Imana yamurokoye ndetse anaboneraho gushimira inshuti ze zamubaye hafi mu gihe yari amaze gukora impanuka.

Mu bo Ariel Wayz yashimiye harimo itsinda rya Symphony Band ryamugezeho agikora impanuka cyane ko bamusanze kwa muganga bibanza no gutera urujijo ko baba barakoze impanuka bari kumwe.