Umuyaga wiswe Ian wahitanye benshi muri Amerika

Umuyaga wiswe Ian wahitanye benshi muri Amerika

Oct 03,2022

Muri leta zunze ubumwe za Amerika, umubare w’abishwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Ian umaze kugera kuri 51.

Abakozi bo mu ishami rishinzwe ubutbazi bakomeje gusaka mu mazu ngo barebe ko hari abandi bahitanywe n’ikiza.

Barashakishiriza imirambo kuri buri nzu ziri mu gace ka leta ya Florida, iri mu iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Amerika, bivugwa ko ariho uyu muyaga wazahaje cyane.

Abantu barenga 800.000 nta mashanyarazi bafite muri Florida.

Uyu muyaga uvanze n’imvura wakuruye ibyago muri Amerika ,watangiye hagati mu cyumweru dusoje ,wibasira imigi iri ku nkengero z’inyanja yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Amerika.

Perezida Joe Biden arateganya kugenderera akarwa ka Puerto Rico kuri uyu wa mbere,ngo yirebere n’amaso ibyahabereye , nyuma kuwa 3 akazerekea muri Florida.

Abasirikare ba Amerika barinza inkengero z’amazi bavuze ko abimukira 16 baburiwe irengero igihe ubwato barimo bwibiraga mu mazi. Babiri batowe bapfuye abandi icyenda baratabarwa muri Florida.