Ibiribwa bifasha igice cy'ubwonko bwibutsa gukora  neza akanarinda indwara yo kwibagirwa cyane izwi nka Alzheimer’s desease

Ibiribwa bifasha igice cy'ubwonko bwibutsa gukora neza akanarinda indwara yo kwibagirwa cyane izwi nka Alzheimer’s desease

Sep 29,2022

Mubikorwa byacu bya buri munsi usanga akenshi tubigeraho twabanje kwifashisha ubwenge bwacu. Ubu bwenge rero bukaba buba mu bwonko nibwo butuma umenya ko igihe kigeze ngo ujye kwituma, dore ko akenshi uwo byayobeye mu bwenge bakunda kumuvugiraho ngo yabuze n’ubumujyana kwituma.

 

Ubu Bwenge kandi nibwo butuma umenya neza aho ujya, aho utaha aho ukora nibwo bugufasha kwibuka ibyo wari wibagiwe ndetse butuma umenya uburyo bwo gupanga gahunda y’umunsi ndetse n’ibindi byinshi binyuranye dukora mubuzima bwaburi munsi n’ubu bwenge.

 

Nyamara rero uko umuntu agenda asaza niko ubwenge bugenda bugabanyuka buhoro buhoro gusa hari amwe mu mafunguro yo gufasha ubwenge bityo yagaragaweho ubushobozi bufasha gukomeza gukora neza niyo waba ugeze muzabukuru.

By’umwihariko aya mafungoro n’ingenzi mugufasha ubwenge bwacu kwibuka ibyahise ndetse n’ibyo twateganyaga gukora n’ibindi byose bisaba kwibuka.

Akarusho kandi aya mafunguro afite ni uko afasha mu kurinda no kurwanya indwara zinyuranye twavuga iz’umutima, diyabete, umubyibuho ukabije ndetse akaba aya mafunguro akaba anafasha mu kurwanya indwara izwi nka Alzheimer’s desease ikaba ikunze gufata abageze muzabukuru ikabatera kwibagirwa vuba ndetse cyane.

Dore Amafunguro yo gufasha ubwenge

Mugukurikiza rero iyi gahunda y’amafunguro yo gufasha ubwenge gukora neza hari ayo ugomba gufata hakaba n’andi usabwa kureka mugihe wihaye cyo kuyafata ( ushobora rero kwiha ukwezi 1 cyangwa amezi 2 uyikurikiza )

 

Amafunguro yo kurya:

.Imboga rwatsi

.Ubunyobwa amoko yose

.Inkeri amoko yazo yose

.Imboga zitarimo amidon twavuga nk’ibitonore,imiteja,imbwija,artichoke,asparagus ndetse n’ibigori by’imibeya.

.Amavuta ya Elayo

.Impeke zuzuye

.Divayi

.Amafi

.Ibishyimbo

.Inyama y’inkoko.

 

Ibyo kurya byo ugomba kureka

.Fromage

.Inyama zitukura

.Margarine

.Ibyo kurya byo mu nganda bipfunyikwa bikaribwa utongeye kubitunganya

.Amafiriti

.Bombo n’utundi tuntu turyoherera twavuga nka keke na Biswi

.Ibirunge

 

Akamaro rero bifitiye Ubuzima bwacu

Nubwo rero twavuze ko aya mafunguro afasha ubwenge ariko hari n’akandi kamaro afitiye ubuzima bwacu bityo aya mafunguro aduha n’ibindi byiza twavuga:

.Kugabanya ibyago byo kurwara indwara ifata udutsi tw’ubwonko tugacika intege

.Kurwanya kubyimbirwa

.Kurinda ikibazo cyo kwibagirwa kwa hato na hato

.Gutakaza ibiro

.Kurwanya stress

.Kurinda diyabete

.Kuvura umutwe

.Kugabanya ibimenyetso bya goute ndetse n’izindi ndwara z’imitsi

 

Dore Amabwiriza mugihe ufata iyi gahunda y’aya mafunguro

Mugihe rero wiyemeje gukurikiza iyi gahunda hari ibyo usabwa gukora n’ibyo usabwa kudakora

 

Ibyo Gukora

1.Nibura rimwe ku munsi urye salade

2.Nywa akarahure kamwe ka divayi nibura buri munsi ibyiza wanywa Divayi itukura

3.Gerageza kurya amafi rimwe mu cyumweru

4.Hagati rero y’amafunguro rya ubunyobwa buke

5.Gerageza kurya inkoko n’inkeribyibuze rimwe mu cyumweru urengejeho nta kibazo

 

Ibyo Kudakora

1.Irinde kurya amafi menshi kuko abamo mercure nyinshi kandi iyo ibaye nyinshi nibibi k’ubuzima

2.Irinde kunywa inzoga,ujye winywera Divayi gusa

3.Igihe uteka irinde gukoresha amavuta afashe nk’ibirunge keretse nibura rimwe mu cyumweru.