Bwa mbere Miss Bahati yavuze kubintu biteye agahinda byamubayeho ubwo K8 Kavuyo yamuteraga inda akamutererana

Bwa mbere Miss Bahati yavuze kubintu biteye agahinda byamubayeho ubwo K8 Kavuyo yamuteraga inda akamutererana

Sep 27,2022

Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, yahishuye ko umuraperi K8 Kavuyo atabashije kwakira ibyabaye (ko yamuteye inda) ari nayo mpamvu we wabyakiriye yabashije kurera umwana babyaranye agakura ndetse kugeza ubu akaba ari umusore.

 

Mu ijambo ryumvikana nk’iriteye agahinda n’ikiniga, uyu mubyeyi ufite umutima ukomeye yavuye imuzi ibijyanye n’umubano we na Kavuyo mu bihe byashize, uko bose bari abana n’uburyo hari ibintu umuntu akora atateguye.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Connection Tv, ubwo yasubizaga ku buzima bwo kurera umwana wenyine nyamara se ahari ariko yaramutereranye.

Yagize ati: ’’Icyo navuga muri make habayeho nyine, uko ugenda ukura twari abana twese, hari ibintu umuntu ataba yiteguye, hari ubasha kubyakira, hari n’undi nyine ataragerayo ni ko nabyita. Njewe narabyakiriye uko bimeze, cyane cyane nk’igitsinagore, umumama wabyemera utabyemera ni inshingano ziza ako kanya.’’

Miss Bahati asubizanya umutima ukomeye ubona ko byanga bikunda yagombaga kurera umwana, ati: ’’Nonese nari kumushyira he?. Twari kumutererana ?. Ntabwo byari gushoboka. Rero navuga muri make, ndabyakira ko ngomba gukurana nawe.’’

Bahati Grace yagiriye inama abantu bose ababwira ko bagakwiye kuba hafi abana b'abakobwa mu gihe bahuye n’ikibazo nk'icyo yahuye nacyo ubwo yaterwaga inda na K8 akamutererana. 

Avuga ko rimwe na rimwe bandagazwa bikagira n’ingaruka ku bana kuko bibabaza cyane nk’umukobwa wabinyuzemo.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo Bahati Grace yibarutse imfura ye y’umuhungu akaba ari na we mwana afite kugeza ubu. 

Bahati aherutse kuvuga ko n’ubwo kubyara akiri muto byaje bimutunguye, bitigeze bimugora cyane ngo yumve ko birangiye ahubwo yabyakiriye. Avuga kandi ko hari urwibutso rwiza yasigaranye azahora yibukira kuri ibi bihe bikomeye yanyuzemo.

Yagize ati: “Ikintu mfite nk’urwibutso ni amafoto nifotoye mbere y’iminsi 3 ngo mbyare. Mu by'ukuri byaranshimishije, ni rwo rwibutso rwiza nasigaranye. N’ubu ndayareba, nkishima uburyo Imana igenda ihindura umuntu, umwana akiri mu nda kugeza avutse.”

Bahati yavuze ko Kavuyo yahunze inshingano

 

Nyuma yo kubyara, avuga ko yagowe no kuba yari mu nzu wenyine, nta bushobozi buhamabaye afite kandi atarashakaga ko umwana we azabaho nabi. 

Ati: “Ikintu cya mbere cyangoye ni ukuba mfite umwana ndi mu nzu njyenyine, ndi kumwe n’umwana, ariko muri icyo gihe ni bwo nishatsemo ibisubizo kugira ngo umwana wanjye atazagira icyo abura, ngerageza gukora cyane ariko ndashima Imana ko byaje kunkundira.”

Miss Bahati Grace aherutse kurushinga na Pacifique Murekezi ndetse inshuro nyinshi akunze kugaragaza ko aryohewe cyane n'urukundo rwabo.

Bahati na K8 kera bakiri mu rukundo