Perezida William Ruto yatunguye abantu kubera agashya yazanye muri Perezidansi ya Kenya

Perezida William Ruto yatunguye abantu kubera agashya yazanye muri Perezidansi ya Kenya

Sep 26,2022

Perezida mushya wa Kenya,William Ruto, yavuze ko Perezidansi ya Kenya igiye kujya iberamo ibiterane ngarukakwezi byo gushima Imana.

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Rachel Ruto, ubu avuga ko imiryango y’inzu ya State House I Nairobi izahora yugururiwe abanyamadini igihe cyose Perezida William Ruto azaba ayoboye.

Ku cyumweru, tariki ya 25 Nzeri, Rachel yavugiye mu masengesho yo gushima Imana yabereye mu biro bya Perezida, ko iyo mirimo yo gushima Imana izajya ikorwa buri gihe.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yagize ati: “Bibiliya ivuga ngo ’Abantu bazajya bazamuka i Yeruzalemu, uko umwaka utashye, kugira ngo basenge kandi ndatekereza ko aha ari ahantu abantu bazaza umwaka ku wundi mu gushimira Imana.

Ndashaka kubwira itorero ko aya atari yo masengesho ya nyuma dufite, muzajya muza hano buri kwezi kugira ngo dushimire Uwiteka kutugirira neza."

Yavuze ko intsinzi ya Ruto mu matora yabaye mu kwezi gushize yaturutse ku masengesho.

“Iyo Uwiteka asubije amasengesho yawe, ujya gushimira kandi ntituzabikora rimwe gusa; tuzakomeza kuza kuri iki gicaniro ba sogokuruza bashize hano muri State House."

Uyu mugore wa Perezida yashimiye ubuyobozi bwemeye ko aya masengesho abera muri iyi nyubako yubashywe kurusha izindi muri Kenya.

Ku munsi w’ejo, Perezida Ruto n’umufasha we bahuye n’abayobozi b’amadini atandukanye yo muri Kenya mu gushimira Imana yamuhaye intsinzi.