RDC: Abasirikare 75 batawe muri yombi bashinjwa gukorana bya hafi na Gen. Philémon Yav

RDC: Abasirikare 75 batawe muri yombi bashinjwa gukorana bya hafi na Gen. Philémon Yav

Sep 26,2022

Leta ya RDC yafunze abasirikare 75 baregwa ubufatanyacyaha na General Philémon Yav, uheruka gufungwa ashinjwa kugirana umubano na Leta y’amahanga.

 

Gen Yav wayoboraga akarere ka gatatu ka gisirikare gahuza intara eshanu za Tshopo, Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Maniema, yatawe muri yombi ku wa 19 Nzeri.

 

Akekwaho ko yagiranye ibiganiro n’abasirikare bo mu kindi gihugu, ngo abe yafasha umutwe wa M23 kwinjira mu mujyi wa Goma.

 

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, rwo rukabyamaganira kure.

 

Uretse uyu, umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri, Général Chirimwami, na we aheruka gutabwa muri yombi ahita ajyanwa muri gereza ikomeye ya Makala, i Kinshasa.

 

RFI yatangaje ko hari n’abandi basirikare benshi bamaze gutabwa muri yombi mu ntara za Kivu no muri Lualaba, aho ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri, abasirikare bakoze isaka ridasanzwe kuri hoteli ya Général Philémon Yav.

 

Perezida Tshisekedi yabwiye iki gitangazamakuru ko uyu mugabo akekwaho ibyaha bikomeye by’ubugambanyi n’ibifitanye isano no guha amakuru y’iperereza igihugu cy’amahanga. Yemeje ko iperereza rikomeje.