Dore ibizamini by'ingenzi ugomba gukoresha mbere y'uko urushingana n'umukunzi wawe - IGICE CYA II

Dore ibizamini by'ingenzi ugomba gukoresha mbere y'uko urushingana n'umukunzi wawe - IGICE CYA II

Sep 25,2022

Mbere yo kubana hari ibizamini by’ibanze mwagakwiye kwisuzumisha. Mu nkuru ibanziriza iyi twabagejejeho ibizamini by’ibanze abitegura kurushinga bashobora kwipimisha mbere yo kubana.

 

Iki ni igice gikurikira, aho tugiye kubagezaho ibindi bizamini 3 by’ingenzi mwagakwiye kumenya mbere yo kubana cg se igihe mwitegura kurushinga.

 

Indwara zikomeye zitandura

Izi ndwara zugarije isi muri iki gihe (Non-communicable disease (NCD)) twavuga nka diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension), indwara z’umutima, umwijima, impyiko n’izindi.

 

Nubwo izi ndwara zose ushobora kubana nazo, gusa ni byiza kumenya ingaruka zazo mbere yo kubana n’uwo mwitegura kurushinga, mukamenya niba muri mwe ntawe zakwibasira.

 

Icyo mwakora

Kubimenya ntuba ugamije guhita umwanga cg mutandukana, gusa mwembi bizabafasha kumenya uko mubyitwaramo.

 

Nubwo ibizamini by’izi ndwara bitwara igihe kirekire gusa, birakorwa ku mavuriro akomeye. Mushobora no kuzajya mwisuzumisha byibuze rimwe mu mwaka mu rwego rwo kumenya aho muhagaze kuri izi ndwara zikomeye zugarije isi.

 

Ibibazo by’ubugumba no kutabyara

Nubwo benshi batekereza ko gukoresha ubwoko bw’ibi bizami, bishobora gutera gutandukana kurusha kubahuza, gusa ni byiza kandi ni ngombwa ko umenya mbere ibibazo byose bishobora kuba byatuma umuryango wanyu utarangwamo ibyishimo.

 

Kwibaruka niryo pfundo rya mbere ry’umuryango. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kumenya niba mwembi mushobora kwibaruka.

 

Icyo mwakora

Niba uri umugore ukaba ugaragaza bimwe muri ibi bibazo ni ngombwa kwisuzumisha;

 

Mu gihe ukwezi kwawe guhindagurika cyane ukaba wamara icyumweru kirenga mu mihango cg ukirenza igihe kinini utayibona. Bapima urugero rw’imisemburo ishobora gutuma usama

Hari amavuriro akomeye, apima ubu bwoko bw’ibizami, wagana rimwe. Ni ikizami gishobora gukorwa umunsi umwe gusa.

 

Niba uri umugabo;

 

Ukaba ubona amabya yawe atari mu mwanya wayo, ni ngombwa kwisuzumisha ukareba niba intangangabo zawe ari nzima.

Kureba imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe

Ubu bwoko bw’ibizami, akenshi ntibumenyerewe. Gusa, hari indwara zo mu mutwe zishobora gutera ibibazo mu muryango wanyu, zimwe mu zisuzumwa hakiri kare harimo; ibisazi (schizophrenia), kwigunga cyane (depression), mood disorders, indwara z’imiterere (personality disorders) n’izindi.

 

Izi ndwara akenshi kuko ziterwa n’uko uteye muri wowe ni ingenzi kubimenya cyane, kuko hari igihe ubana n’umuntu ugatangira kubona agenda ahinduka; arikunda cyane, agira umujinya cyane, arasesagura cg se arangiza cyane, ntagira icyo yitaho n’ibindi bibazo bitandukanye byatera umwiryane mu rugo rwanyu.

 

Icyo mwakora

Muganga cyane cyane w’indwara zo mu mutwe n’iz’imitekerereze (psychologists), ashobora kubakoresha ibizamini bitandukanye, akenshi hasuzumwa uko witwara. Ashobora kubafasha akabagira inama uko mwakwitwara ndetse n’ibyabafasha mwembi mu gihe mukitegura kubana.

 

Ngibyo ibizamini by’ibanze byabafasha kumenya uko ubuzima bwanyu buhagaze.

Soma n'iyi: Dore ibizamini by'ingenzi ugomba gukoresha mbere y'uko urushingana n'umukunzi wawe