Hasohotse amabwiriza mashya yo kubakisha rukarakara

Hasohotse amabwiriza mashya yo kubakisha rukarakara

Sep 23,2022

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire cyasohoye Amabwiriza avuguruye y’Umuyobozi Mukuru ajyanye n’iyubakishwa ry’amatafari ya Rukarakara.

Aya mabwiriza yo ku wa 20 Nzeri 2022, agaragaramo ko ariya matafari agomba kubakishwa imbere n’inyuma ku nzu zo guturamo mu gihugu cyose, zitarengeje metero kare 200, zitageretse kandi zitanafite igice cyo munsi y’ubutaka kizwi nka “basement”.

Aya mabwiriza akomeza agira ati: “Nta nzu y’ubucuruzi, insengero, imisigiti yemerewe kubakishwa rukarakara haba mu mijyi no mu cyaro”.

Izo nzu zo guturamo zubakishijwe rukarakara zemerewe kubakwa aho zagenewe mu mijyi no mu cyaro hagendewe ku gishushanyo mbonera cya buri Karere n’Umujyi wa Kigali.

Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishobora kugena ibice byihariye bitemewe kubakwamo inzu zo guturamo za rukarakara, bitewe n’igenamigambi rya buri hantu, bikemezwa n’Inama Njyanama imaze kugirwa inama n’abashinzwe imiturire (abatekinisiye) bikamenyeshwa abaturage.

Kubakisha rukarakara inzu yo guturamo bisabirwa uruhushya hakurikijwe amategeko agenga imitangire yarwo, uwubaka atarufite ahanwa hakurikijwe amategeko.

Amabwiriza anagaragaza ibipimo itafari rya rukarakara rigomba kuba rifite, aho uburebure buri hagati ya santimetero 20 na 30, ubugari buri hagati ya santimetero 20 na 25 n’ubuhagarike buri hagati ya santimetero 10 na 15.