BNR ivuga ko itabasha guhagarika izamuka ry'ibiciro ku masoko rikomeje gutera benshi inkeke

BNR ivuga ko itabasha guhagarika izamuka ry'ibiciro ku masoko rikomeje gutera benshi inkeke

Sep 23,2022

Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko izamuka ry’ibiciro rikabije mu Rwanda ridashingiye gusa ku bibazo by’ubukungu ku isi, kuko no mu Rwanda habayeho ikibazo cy’umusaruo muke mu rwego rw’ubuhinzi.

BNR igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse neza mu gice cya mbere cy’uyu mwaka nubwo guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko umuvuduko wo kuzahuka k’ubukungu muri icyo gihe wagabanutse ugereranije no mu mwaka ushize ubwo hatangiraga gufatwa ingamba zo guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Goverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko itumbagira ry’ibiribwa ryatewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye iyanga mu bihembwe byombi by’uyu mwaka.

Ati “Hari ikibazo cy’ikirere kitari kifashe neza ariko haba n’ikibazo cy’inyongeramusaruro yahenze cyane nubwo Leta yashyizemo amafaranga ariko habayemo uko gutungurana kw’ibiciro gutuma abantu batitabira kuyikoresha uko bisanzwe.”

Guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo hashyirwaho ingamba ariko zitaba zigamije gusubiza ibiciro uko byahoze.

Yatanze nk’urugero ku musaruro w’ibirayi aho Ikilo cyaguraga 10 Frw mu myaka nka 20 ishize, ati “Uyu munsi biri muri magana, nubwo tuvuga ngo bizamanuka ariko ntabwo bizongera gusubira munsi y’ijana.”

Akomeza agira ati “Icyo turwana nacyo ntabwo ari ugusubiza izamuka ry’ibiciro munsi ya zeru ngo duhagarike umuvuduko ukabije, umuvuduko uzahoraho ariko ni ukurwana n’umuvuduko ukabije.”

Avuga ko igisubizo kitashakirwa mu kumanura ibiciro ahubwo ko kiri mu kuba “Leta iri gushyira amafaranga mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire ko baterera imbuto ku gihe.”

Ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu kwishyurana, BNR igaragaza ko agaciro k’ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga ugereranije n’umusaruro mbumbe kazamutse ku gipimo kirenga 111.4% kugeza muri Kamena uyu mwaka ugereranije n’izamuka rya 95.5% mu gihe nk’iki umwaka ushize.

Ibi bitandukanye n’umuvuduko w’ubwitabire kurikoresha mbere ya Covid 19 kuko nko muri 2019 muri kamena agaciro k’ibyo bikorwa ku musaruro mbumbe kari kuri 36.4%