Nyagatare: Inka 6 zakubiswe n'inkuba zihita zipfa

Nyagatare: Inka 6 zakubiswe n'inkuba zihita zipfa

Sep 23,2022

Mu Karere ka yagatare mu Murenge wa Karangazi inka esheshatu z’umuturage witwa Mugiraneza Martin zakubiswe ninkuba zose zihita zipfa.

Izi nka zakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022 mu mvura nyinshi yaguye muri aka Karere mu Mudugudu wa Karuhozi mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Karangazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yabwiye IGIHE ko koko izi nka zakubiswe n’inkuba izisanze mu rwuri zihita zipfa, asaba aborozi gushyira inka mu bwishingizi kugira ngo nizigira ikibazo bajye bishyurwa.

 

Ati “Turashishikariza aborozi gushyira inka mu bwishingizi kuko byabafasha mu gihe habaye ikibazo nk’iki kudahomba burundu, ubu rero ikiribukurikire ni ugufashanya mu buryo busanzwe abantu bakagira umutima w’impuhwe ni gushyigikira uwagize ibibazo agatabarwa.”