BRD yagiriye abanyeshuri inama y’uko bakoresha amafaranga igiye kubaha

BRD yagiriye abanyeshuri inama y’uko bakoresha amafaranga igiye kubaha

Sep 23,2022

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), mu gashami kayo k’uburezi, yagiriye abanyeshuri ba kaminuza no mu mashuri makuru inama ku buryo bakoresha neza amafaranga y’amezi abiri igiye kubaha.

Iyi banki yamenyesheje aba banyeshuri ko iri gutegura uko yabaha amafaranga abafasha mu mibereho y’amezi abiri, bityo bakwiye kuyakoresha neza kugeza Ugushyingo kurangiye.

Iti: "Nshuti banyeshuri, turi kubategurira buruse yanyu. Kuri iyi nshuro tuzishyurira rimwe ukwezi kwa cumi n’ukwa cumi na kumwe. Turabashishikariza gukoresha neza aya mafaranga kugeza mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe.”

Mu buryo bwo gukoresha neza aya mafaranga BRD yabwiye aba banyeshuri harimo: kwishyurira amacumbi na resitora amezi abiri icya rimwe, kugura iby’ingenzi byabikwa igihe kirekire, gukurikirana ikoreshwa ry’amafaranga, gukora ingengo y’imari ijyanye na yo no kwirinda kuyakoresha mu bitari ngombwa.

Iyi banki ihaye abanyeshuri inama mu gihe bamwe muri bo bavuga ko amafaranga ibihumbi 40 bahabwa ku kwezi ari make, babisanishije n’uko ibiciro ku isoko bihagaze muri iki gihe.