Abasore: Dore amagambo utagomba kubwira umukobwa mukundana kuko abakobwa bayanga urunuka

Abasore: Dore amagambo utagomba kubwira umukobwa mukundana kuko abakobwa bayanga urunuka

Sep 21,2022

Nkuko hari amagambo meza ushobora kubwira umukobwa mukundana akarushaho kukwiyumvamo bitewe n’uko yumva amunyuze umutima, hari n’andi ushobora kuvuga muri kumwe ukamurakaza cyane kuburyo ashobora no kukwanga.

 

Abahanga mu by’urukundo bavuga ko hari amagambo umukobwa n’ubwo yaba akunda umuhungu gute aramutse yumva ayavuga atangira kumubona nk’umuntu usanzwe kandi umukunzi wawe agomba kukubona bitandukanye n’uko abona abandi basore.

 

Dore amwe muri ayo magambo abakobwa banga kumva avugwa n'abasore bakundana:

 

1. Kugereranya umukobwa mukundana n’uwo mwigeze gutandukana

 

Ibi bikunze kubaho mu gihe habayeho agakosa runaka maze ukaba wacikwa ukavuga ngo runaka (uwo mwakundanaga) si uku yari ateye. Aya magambo rero amutera kwibaza ko ushobora kuba ukimukunda bityo akumva ko mushobora kongera mugasubirana.

 

2. Kumubwira ko yabyibushye

 

Aha usanga akenshi na kenshi niba umukobwa mukundana akubajije niba yariyongereye ibiro cyangwa yarabyibushye, aha rero niba ngo abikubajije ngo ushobora kumubwira ngo ni ibisanzwe kuko iyo uvuze ko yabwibushye bimuca intege kuko abenshi ntibakunda kubyibuha cyane. Gusa iyi ngingo yo ugomba kubanza gushishoza ukamenya niba umukunzi wawe yishimira kubyibuha kuko hari n’abakobwa baba bashaka kubyibuha. Ariko iyo asanzwe abyibushye ukamubwira ko arushaho kubyibuha ngo biramubabaza cyane ndetse agatekereza ko ubona adateye neza.

 

3. Irinde kumubwira amagambo amutera kwibaza ko mutari ku rwego rumwe

 

Aha by’umwihariko umukobwa ntaba ashaka kumva amagambo aganisha ku mwereka ko mutari ku gipimo kimwe mu bwiza, Ubutunzi n’ibindi. Aha aba abona ko mudakwiranye .

 

4. Kumubwira ubwoko bw’abakobwa ukunda mu gihe ataburimo

 

Urugero, umukobwa mukundana ni igikara. Nakubaza ngo ukunda abakobwa basa gute ukavuga ko ukunda abakobwa b’inzobe aha uzaba ubyishe. Azatangira kumva ko mu by’ukuri we utamukunda kuko Atari mu bwoko bw’abo ukunda.

 

5. Kumubwira ko udateganaya kubaka urugo vuba

 

Umukobwa iyo mukundanye igihe utaravuga ku byerekeye kubana nawe arakurambirwa. Atangira kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito cyangwa kinini. Aha atangira gutekereza ko isaha n’isaha uzamureka.

 

Mu gihe rero uri mu rukundo n’umukobwa , irinde kuvuga amagambo nk’aya n’andi ashobora kumutera kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito kugirango muzarambane.