Manchester United yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gutsinda Sheriff

Manchester United yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gutsinda Sheriff

Sep 20,2022

Abakinnyi n’abakozi ba Manchester United bahuye n’akaga nyuma yo kurya ibiribwa bakeka ko byari byanduye nyuma yo gutsinda ikipe ya Sheriff yo muri Moldova mu mikino ya Europa League.

 

Iyi kipe nyuma yo gutsinda FC Sheriff ibitego 2-0 kuwa kane w’icyumweru gishize, yahise ifata indege yayo bwite.

 

Ariko abagize ikipe batangiye kumva bamerewe nabi ku wa gatanu.

 

Amakuru avuga ko abantu 12 bagize iyi kipe bahuye n’ingaruka.

 

Iyi kipe iri gukora iperereza ngo irebe niba ari ibiryo iryo tsinda ryariye bari muri kiriya gihugu cyangwa mu ndege bari mu nzira bataha.

 

Ku wa gatanu, abakinnyi bake basibye imyitozo kubera iyo mpamvu ariko bagarutse mu myitozo kuwa Gatandatu, nubwo hatabuze abasiba.

 

Abagizweho ingaruka n’ibyo biryo ntibarabasha kujya kwifatanya n’ibihugu byabo.

 

Ntabwo biramenyekana niba ibi byari gutuma iyi kipe isiba umukino yari kwakiramo Leeds United gusa wasubitswe kubera impamvu z’umutekano.