Ubukwe bwahagaritswe ku munota wa nyuma nyuma y'uko umugabo amenye ko yakiriye impano ya iPhone

Ubukwe bwahagaritswe ku munota wa nyuma nyuma y'uko umugabo amenye ko yakiriye impano ya iPhone

Sep 16,2022

Umugabo wo muri Zambia yahagaritse ubukwe kubera ko uwo bari bagiye kurushinga yanze kwerekana uwamuhaye iPhone 13 Pro Max.

 

Uyu mugabo w’ahitwa Lundazi ngo yahagaritse ubukwe bwe n’umukunzi we kubera ko umukunzi we yahawe impano ya telefone ihenze n’umuntu atazi.

 

Uyu mugore ngo yakiriye iPhone 13 Pro Max nk’impano,maze umukunzi we abimenye, ahita amubaza uwayimuhaye, ariko yanga kumumubwira.

 

Uyu mugabo ngo yashwanye n’umukunzi we kugira ngo amenye uwamuhaye iyo telefoni ihenze cyane, ariko akomeza gukomera ku ibanga.

 

Nyuma yo guterana amagambo n’uyu mukunzi we,uyu mugabo yahisemo guagaharika ubukwe bwabo kugira ngo yirinde ibibazo mu rugo rwabo kuko yaketse ko uyu mukobwa afite imyitwarire mibi.