Umuvugizi wungirije wa Leta yasubije abibwira ko Perezida Kagame atazi ikibazo cya Kangondo

Umuvugizi wungirije wa Leta yasubije abibwira ko Perezida Kagame atazi ikibazo cya Kangondo

Sep 14,2022

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yavuze ko abantu ba Kangondo na Kibiraro basobanuriwe, bakaganirizwa kandi bigikorwa kugira ngo bimuke ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

 

Yashimangiye ko hari inzu zigera kuri 600 mu Busanza zitegereje abazijyamo, ku bw’ibyo leta ikaba itazemera ko abantu bakomeza kwigomeka ku byemezo byafashwe kandi ntawarenganyijwe.

 

Mu kiganiro yahaye UKWEZI TV, Mukuralinda yavuze ko Perezida Kagame azi iki kibazo bitandukanye na bamwe bakwirakwiza ibihuha ko atakizi.

 

Yagize ati "Babibwirwa n’iki? yarabibabwiye? Perezida uri aha ngaha ufite inzego zose zimuha amakuru, wahamya gute ko icyo kibazo atakizi? Yaba ayobora gute se ayo makuru atayazi. Ubwo n’ugukwiza ibihuha kandi nabyo ni icyaha?"

 

Hari abantu bagibwa mu matwi ngo "mwihagarareho" iki kintu kigomba gukemurwa na Perezida Kagame gusa. Ntabwo ariko bimeze, Perezida Kagame afite izindi nshingano, afite nizo yahaye hariya ngo zishyire mu bikorwa.Ahubwo ashobora guhindukira akababaza ati "ibi bintu ko numva bisakuza,bitinze,mwabuze iki kugira ngo iyi dosiye irangire."

 

Bwana Mukuralinda yavuze ko aba baturage bose bahuriye ko bimuwe ku nyungu rusange ndetse ko leta ibyemerewe.

 

Hari abavuga ko kubimura atari inyungu rusange.Itegeko ryo kwimura abantu mu ngingo yaryo ya 5 rirarondora rikagera ku tuntu 25-30. Leta niyo yonyine ishobora gutegeka kwimura abantu ku bw’inyungu rusange."

 

Yavuze ko ibyo abaturage ba Kangondo na Kibiraro bazi ko ingurane ari amafaranga gusa atari byo. Ati "abantu bose bazi ko ingurane ikwiye ari amafaranga ariko itegeko mu ngingo ya 35 rivuga ko "indishyi ikwiye ishobora kuba amafaranga".Iyo uvuze ngo ishobora kuba nuko hashobora kuba n’ikindi.Ikomeza ivuga ngo cyangwa ubundi buryo bwumvikanweho hagati y’uwimura n’uwimurwa.

 

Ntihazagire uwongera kubwira abaturage ibitari ukuri ngo indishyi cyangwa ingurane n’amafaranga gusa..."

 

Yakomeje avuga ko Dosiye yo kwimuka igomba gukomeza n’imanza zigakomeza kuko icyemezo cy’urukiko ngo kizubahirizwa.

 

Mukuralinda yavuze ko abaturage ba hariya batigeze barega ko batahawe imitungo mike ku yo bafite ahubwo ikibazo bashaka amafaranga kurusha inzu ndetse yemeje ko leta yanafashije n’abadafite ibyangombwa bazwi nk’abahetswe.

 

Mukuralinda abajijwe impamvu ituma abaturage ba Kangondo na Kibiraro banga kwimuka, yavuze ko harimo kutagira amakuru ahagije, gushukwa n’abantu bafite izindi nyungu bagamije zitari nziza.