Ibiciro by'ibiribwa byiyongereyeho 29% mu kwezi kumwe gusa kwa Kanama(8)

Ibiciro by'ibiribwa byiyongereyeho 29% mu kwezi kumwe gusa kwa Kanama(8)

Sep 13,2022

Imibare mishya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu kwezi kwa Kanama ibiciro by’ibiribwa byiyongereye ku kigero cya 29.2%, ndetse kugeza magingo aya ibiciro bikaba bikomeje gutumbagira.

Iki cyegeranyo (CPI) gikorwa buri kwezi hashingiwe ku bicuruzwa by’ibiribwa 1,622 mu Mijyi 12 y’u Rwanda.

Icyegerayo cyasohowe mu mpera z’icyumweru gishize, kigaragaza ko ibiciro by’ibinyampeke byiyongereye ku kigero cya 27.9%, iby’inyama byiyongera ku kigero cya 19.4%, mu gihe ibya foromaje n’iby’amagi byiyongereye ku kigero cya 12.6% ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2021..

Ibiciro mu gihe cy’umwaka wose byiyongereye ku kigero cya 20.4% mu gihe ugereranyije buri kwezi byiyongereye ku kigero cya 1.1%. Ibiciro byo mu mijyi byiyongereye ku kigero cya 15.9% mu gihe cy’umwaka wose hagati ya Kanama 2021 na Kanama 2022, ndetse bizamuka ku kigero cya 0.5% ugereranyije ukwezi kwa Kanama n’ukwa Nyakanga 2022.

Mu bice by’icyaro, ibiciro byiyongereye ku kigero cya 23.6% mu gihe cy’umwaka wose, mu gihe byiyongereyeho 1.6% mu gihe cy’ukwezi. Impuzandengo rusange y’izamuka ry’ibiciro hagati ya Kanama y’umwaka ushize na Kanama y’uyu mwaka ingana na 7.3%.

Mu gihe cy’amezi 12 ashize, ibiciro by’inzu, umuriro, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereye ku kigero cya 7.5, ibiciro by’ubwikorezi byiyongera ku kigero cya 12.6%, naho ibya resitora byiyongera ku kigero cya 18.5%.