Umwana wa Jay Polly abayeho nabi cyane - Mbabazi Sharifa

Umwana wa Jay Polly abayeho nabi cyane - Mbabazi Sharifa

Sep 04,2022

Nyuma y’umwaka Jay Polly yitabye Imana, Mbabazi Sharifa aravuga ko umwana babyaranye atarabona uburenganzira ku mitungo yasizwe na se none akaba abayeho nabi.

 

Uyu mugore aratakambira umuryango wa Jay Polly ngo umuhe uburenganzira bwo kumuzungura kugira ngo abone ibyo gutunga uyu mwana.

 

Uyu mugore yavuze ko yarwaye ihungabana nyuma y’urupfu rwa Jay Polly ndetse atabashije kubasha gukorera amafaranga kubera ibyo bihe bibi.

 

Yavuze ati "Nsigaye nibagirwa.Imana izamfashe inkize."

 

Yakomeje avuga ko umwana babyaranye witwa Vhloe afite imyaka 6 azuzuza imyaka 7 mu kwa 12 ariko ubuzima bwabo butoroshye ndetse bakeneye inkunga.

 

Yagize ati "Njyewe n’umwana turaho ariko nyewe n’umwana ntibyoroshye. Amashuri bariga ariko hari byinshi bakeneye tukabura ubushobozi nk’ibikoresho by’ishuri, kubaho bisanzwe no kwivuza."

 

Uyu yavuze ko ashimira inshuti za hafi za Jay Polly zamubaye hafi mu mwaka ushize Jay Polly atabarutse ndetse asaba ko bakomeza kubaba hafi.

 

Yasabye ko inama y’umuryango yaterana bakemeza ko abana Jay Polly yasize bamuzungura ndetse ababyeyi babo bakabareberera "bityo ibizungurwa byose aho biri bakabigiraho uburenganzira."

 

Yavuze ko nta kindi kintu cya Tuyishime Joshua bazi uretse Konti ye ya Banki.

 

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 nibwo habaye umuhango wo kwibuka umuraperi Jay Polly umaze umwaka yitabye Imana.

 

Umuryango we, inshuti n’abari abafana be berekeje i Rusororo aho ashyinguye baramwunamira.

 

Ibyamamare bitandukanye birimo BullDogg, Young Grace, Fireman, Producer Li John, Dj Dizzo n’abandi bari bitabiriye uyu muhango.

 

Ku itariki ya 2 Nzeri 2021 nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo ku bakunzi ba muzika Nyarwanda n’aba Jay Polly byumwihariko ko yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.