Ngororero: Umugabo yarashwe arapfa nyuma yo gutema imbunda z'abapolisi

Ngororero: Umugabo yarashwe arapfa nyuma yo gutema imbunda z'abapolisi

Sep 03,2022

Umugabo w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, yishwe arashwe n’abapolisi ubwo yabarwanyaga agatema imbunda ebyiri zabo.

 

Uyu muturage witwa Akarikumutima Gilbert yari uwo mu Muduguru wa Rugara muri aka Kagari ka Karambo.

 

Amakuru avuga ko yarashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 ubwo abapolisi bajyaga kumufata iwe kubera ibyo yari akurikiranyweho birimo urugomo yanakoreye uwo mu muryango we.

 

Kuwa 27 Kanama yaje kwirukankana mushiki we ashaka kumugirira nabi birangira avunitse ukuguru ndetse ngo yamukomerekeje mu mutwe.

 

Uyu Akarikumutima yakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge.

 

Ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, inzego z’ibanze zagiye gufata uyu muturage wari wabanje guhunga aho kubaha izi nzego ahubwo arazirwanya bituma ziyambaza polisi.

 

Abapolisi bo kuri station ya Polisi ya Gatumba bahise baza ariko uyu muturage arabarwanya ndetse atema impunda zabo ebyiri, bituma abapolisi birwanaho, bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

 

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rujyanwa na RIB umurambo w’uyu muturage ku bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma ubundi ushyikirizwe umuryango wa nyakwigendera kugira ngo umushyingure.

 

Ivomo : BWIZA.COM