Gutabarwa kwa Bruce Melody kwavuye ahakomeye. Hamenyekanye umugabo watabaye Bruce melody akarekurwa akanemererwa gukora ibitaramo bye

Gutabarwa kwa Bruce Melody kwavuye ahakomeye. Hamenyekanye umugabo watabaye Bruce melody akarekurwa akanemererwa gukora ibitaramo bye

Sep 03,2022

Umushinjacyaha witwa Jean Chris Ntawuyamara niwe wahanganye na Polisi y’u Burundi yari yarahiriye kwitendeka kuri Bruce Melodie kugira ngo adakora ibitaramo aho yashinjwaga kwambura umuherwe wo muri iki gihugu.

 

Amakuru aturuka i Burundi aravuga ko uyu mushinjacyaha ariwe wahanganye n’aba bapolisi bari inyuma y’umukire witwa Bankuwiha Toussaint wari wafungishije Bruce Melodie.

 

Nyuma yo kurara mu gihome iminsi ibiri,uyu Mushinjacyaha yategetse ko igipolisi kimuzanira dosiye ya Bruce Melodie,kiyizana bigoranye saa kumi n’imwe z’umugoroba.

 

Uyu yategetse ko babaza polisi uko byagenze ngo isabe Bruce Melodie akayabo ka miliyoni 60 z’Amarundi nta n’amasezerano (contract) y’imikoranire yabonye.

 

Uyu mushinjacyaha yasabye ko polisi yabazwa impamvu yaka indishyi y’akababaro kandi nta bubasha ibiftiye, maze ategeka ko Bruce Melodie asubizwa amafaranga ye (bivugwa ko ari miliyoni 42 FBU),anamuha uruhushya rwo gukomeza ibiteramo bye.

 

Uwatanze aya makuru yavuze ko atazi neza koko ari ingufu z’uyu mushinjacyaha wenyeie gusa ko yagize uruhare runini mu kurenganura Melodie wageze aho yemera kwishyura ibyo yasabwaga byose ngo akore ibitaramo ariko Polisi y’u Burundi ikamwigirizaho nkana.

 

Bruce Melodie yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera i Burundi aho yari ajyanywe n’ibitaramo yagombaga gukorerayo kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu.

 

Uyu muririmbyi yari akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana aho yishyuzwaga n’uwitwa Toussaint Bankuwiha miliyoni zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda arimo avance yari yahawe ubwo yagombaga kwitabira igitaramo mu Burundi ntajyeyo ndetse n’igihombo abari bamutumiye batewe no kutitabira kwe.

 

Agitabwa muri yombi yishyuye uwo mwenda ariko uwamwishyuzaga ntiyanyurwa ashaka n’indishyi.

 

Melodie yaraye akoze igitaramo gikomeye kuri Zion Beach ndetse no kuri uyu wa Gatandatu afite ikindi muri iki gihugu cy’u Burundi.

Uyu niwe Ntawuyamara bivugwa ko yatabaye Melodie

Source: Umuryango