Abanyezamu ba Rayon Sports baraye bashwaniye ku kibuga bapfa ikintu gitangaje

Abanyezamu ba Rayon Sports baraye bashwaniye ku kibuga bapfa ikintu gitangaje

Sep 02,2022

Abazamu 2 ba Rayon Sports Ramadhan Kabwili ndetse Hategekimana Bonheur baraye bashyamiranye ku buryo bukomeye cyane.

 

Ku munsi w'ejo hashize nibwo habaga umukino wa gishuti wahuzaga ikipe ya Rayon Sports ndetse na Mukura Victory Sport aba bazamu nyuma y'umukino bateranye amagambo bitewe n'amakosa ya Ramadhan Kabwili.

 

Amakuru avuga ko aba bazamu bateranye amagambo bitewe n'urwego ruri hasi Ramadhan Kabwili yagaragaje kuri uyu mukino aza no gutanga igitego kandi baramuzanye bavuga ko ari umuzamu mwiza uje kurusha abahari akanagira icyo afasha Gikundiro.

 

Uyu muzamu Hategekimana Bonheur uku gushwana we na Kabwili byatumye yanga kujya gukomera amashyi abafana gusa aza kubikora kungufu akuruwe na bamwe mu bakinnyi barimo Mutima Isaac ndetse n'abandi, bivugwako atishimiye Kabwili bitewe nuko atari umuzamu wo kuza gukinishwa kandi abahari ntakintu na kimwe abarusha.

 

Rayon Sports uyu mukino yakinnye na Mukura Victory Sport wabaye mu buryo bwo gufasha Mukura kubona amafaranga yaraye iwutsinze ku bitego 2-1. Uyu mukino kandi biravugwako havuyemo amafaranga arengaho gato Milliyoni 3.