The Ben yasezeranye mu mategeko na Miss Uwicyeza Pamella. Dore agashya gakomeye bakoze

The Ben yasezeranye mu mategeko na Miss Uwicyeza Pamella. Dore agashya gakomeye bakoze

Aug 31,2022

Umuhanzi The Ben ukunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella nyuma y’amezi icumi amwambitse impeta.

 

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

 

Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, ndetse abatumiwe bamburwaga telefoni mu rwego rwo kwirinda ko amafoto yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa agashyirwa mu itangazamakuru.

 

Abatumirwa bose bamuwe telefoni zabo ngo hatagira uza gufata ifoto akayishyira ku mbuga nkoranyambaga.

 

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Meddy uherutse kubura umubyeyi we,Kavuyo K8,Zizou Alpacino, David Bayingana, Muyoboke Alex ndetse na Uncle Austin.

 

The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bari bagiye kuruhukira.

 

Aba bombi bateguye kujya mu biruhuko mu birwa bya Maldives ariko The Ben anafite gahunda yo gutungura uyu mukunzi we biyemeje kubana akaramata.

 

The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru, ubu bakaba bagiye kumarana imyaka itatu bakundana bizira uburyarya.

 

The Ben usanzwe aba muri US, yagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 03 Kanama, aje mu gitaramo cyiswe Rwanda Re-Birth cyateguwe na East Gold company. Iki cyabaye tariki 6 Kanama 2022 muri Kigali Arena.

Src: Umuryango