Abagabo: Dore ibintu 5 bishobora kukwangiriza imyanya y'ibanga mu buryo utigeze utekereza

Abagabo: Dore ibintu 5 bishobora kukwangiriza imyanya y'ibanga mu buryo utigeze utekereza

Aug 31,2022

Imyanya y’ibanga ni ahantu ho kurindwa cyane kuko ishobora kwangirika mu buryo bworoshye, ni yo mpamvu kumenya bimwe mu byayangiza ari ingirakamaro kugirango ubyirinde hakiri kare.

Buri gice cy’ubuzima bw’umuntu kibamo ibice by’ingenzi cyane , nk’igice cy’imyanya myibarukire cyangwa imyanya y’ibanga ku bagabo. Ibi bice by’umubiri tuvuze akenshi bitanga umurongo w’uko nyirabyo aritwara yabikunda atabikunda, bitewe n’impamvu runaka. Hari ibyo ushobora gukora bigashyira mu kaga imyanya y’ibanga.

Dore imico imwe n’imwe igirwa n’abagabo ikangiza imyanya y’ibanga yabo ku buryo bukomeye:

1. Ikinyamakuru ‘Healthline’, kivuga ko kutaryamira igihe bishobora gutuma umugabo agira ingorane mu myanya ye y’ibanga. Kutaryama igihe giteganyijwe byangiza umusemburo wa testosterone ukaba wagabanuka ku kigero giteganyijwe, bikaba byakwangiza byinshi ku gitsina cy’umugabo.

2. Guhagarika imyitozo ngororamubiri. Ikintu cy’ingenzi cyane kubijyanye n’imyanya y’ibanga y’abagabo, ni imyitozo ngororamubiri. Imyitozo ngororamubiri yongerera ibice by’imyanya y’ibanga y’umugabo ubuzima bwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakora imyitozo ngororamubiri, bagira amahirwe make yo kurwara mu myanya y’ibanga yabo.

3. Kunywa itabi ryinshi. Byagaragajwe ko kunywa itabi ari bibi cyane ku mubiri wose muri rusange. Kunywa itabi ryinshi byangiza uduce tumwe na tumwe tw’umubiri ndetse rikagera no mu myanya y’ibanga, bikaba byanatuma umugabo atagira ubushobozi bwo gutera akabariro.

5. Kunywa ibisindisha byinshi. Kunywa cyane si byiza kuko byangiza imyanya y’ibanga, bikaba byatuma icika intege cyane no mu gihe cy’akabariro imbaraga zikabura, kuko inzoga n’ibindi bisindisha byivanga n’umusemburo wa testosterone bikaba byawuviramo kugabanuka mu maraso.