Abakobwa: Nutirinda iyi mico mu gihe cy'irambagizwa bishobora kuzatuma ugumirwa cyangwa uhure n'ibyago bikomeye

Abakobwa: Nutirinda iyi mico mu gihe cy'irambagizwa bishobora kuzatuma ugumirwa cyangwa uhure n'ibyago bikomeye

Aug 29,2022

Menya amakosa abakobwa bakunze gukora mu gihe barambagizwa bikaba byatuma babura umusore wabakundaga cyangwa bagakurizamo ibyago bikomeye.

 

Hari ibintu bimwe na bimwe abakobwa benshi bakunze guhuriraho mu irambagizwa, gusa bakabikora batazi ko ari amakosa. Aya niyo makosa 7 abakobwa bakora mu gihe cy'irambagizwa nk'uko Elcrema yabitangaje:

 

1. Gushamadukira akabariro: n’ubwo nta gihe cyemeranywaho na bose cyo kuba abakundana batera akabariro, wikwemera kuryamana n’ umuhungu utarakumenya neza ngo anakwiyumvemo, kuko iyo ubikoze akubona nk’akajiji akajya yumva agukeneye kubera izo gahunda gusa. Kumenya imiterere yawe y’inyuma (physique) ntibihagije; umusore aba akeneye no kumenya indi myifatire yawe ngo akugire umukundwa (sweetheart). Kumwitondesha, ntushamadukire akabariro, ugategereza ko igihe kigera ni byo byiza.

 

2. Kumwibwira wese mukimenyana: Si byiza habe na mba kubwira umusore ku ikubitiro inkuru zibabaje z’ ubuto bwawe, cyangwa ibibazo byawe bwite cyangwa iby’umuryango ukomokamo, kuko bituma akubona nk’umuntu uje ahetse ibibazo. Yego abakundana baba bagomba kumenyana ndetse ntibanagire ibyo bakingana, ariko byose ntibikorwa umunsi umwe, bisaba igihe, uko abantu bagenda bamenyerana. Mutware buhoro buhoro, ugende umuhishurira amabanga yawe uko iminsi igenda ishira, wirinde guhita umubwira byose mugitangira iby’urukundo kuko ibyo biri muri bimwe bituma atakugirira amatsiko ndetse akanaguhararukwa vuba.

 

3. Kumuhamagara no kumwoherereza ubutumwa (SMS) kenshi cyane (bikabije): Ikindi ugomba kumenya ni uko abagabo bishimira abakobwa b’inshuti bishakiye bo ubwabo, kurusha ababishakiye. Bityo rero, guhoza telefone ku gutwi umuhamagara, kumwoherereza SMS na e-mails z’urudaca ntibituma umwigarurira nk’uko uba ubyifuza. Ni nayo mpamvu nukora aya makosa rimwe na rimwe uzajya umuhamagara akanga kuyifata, wakohereza SMS ntagusubize ngo umenye uko yayakiriye.

 

4. Kumwigiraho maneko: Yewe guhora umucunga iyo agiye, abo ari kumwe nabo ku buryo iyo umubonanye n’undi mukobwa wihutira kumubaza ibyo baba bapanga, bishobora guhungabanya umubano wanyu. Ahubwo wowe mwereke ko umukunda, numunyura bizaba bihagije ngo areke abo bakobwa bandi, keretse aramutse afite ingeso y’ubushurashuzi.

 

5. Kumuhisha utugeso twe wanga: Kubera uburyo uba umukeneye, hari ibyo akora bikagushegesha ariko ukanga kubimwereka ngo atakwanga. Uba wiyaruriraho amakara kuko izo ngeso azazikomeza, mu gihe nyamara iyo uza kumusaba wenda aba yarakumviye. Tekereza rero aramutse agushyize mu rugo uko byazagenda hagati yanyu, nk’abantu biyemeje kubana akaramata! Hari igihe cyagera ntubyihanganire kandi nawe atagishoboye guhinduka, bikaba ibibazo gusa.

 

6. Kumva ko azahinduka: Abantu cyane cyane abagabo, ntibapfa guhinduka uko bagenda baba bakuru. Rero niba hari ingeso nyinshi afite ubona utakwihanganira, byaba byiza umwihoreye ugashaka undi muhuje.

 

7. Kwisuzugura: Yego urukundo ruba rukeneye kuvomererwa no kuhirwa ku buryo buhoraho, ariko kuruha umwanya mwinshi cyane kugera aho wowe ubura uko kwiyitaho byaba ari bibi. Gerageza byose ubijyanire hamwe, kuko umuntu umuha agaciro ari uko nawe ubwe abanje kukiha. Ushobora gushaka kumuharira umwanya wose, yabona utiyitaho akisangira abiyitaho wowe ukaburiramo.