Ibibazo 4 abakobwa banga kubarizwa kuri telefone n’abahungu bashaka kubatereta. Niba udashaka guterwa indobo ukwiye kubyirinda

Ibibazo 4 abakobwa banga kubarizwa kuri telefone n’abahungu bashaka kubatereta. Niba udashaka guterwa indobo ukwiye kubyirinda

Aug 28,2022

Hari ibibazo abakobwa banga kubazwa cyane atari uko ari bibi ahubwo bimwe muri byo bibashyirira umupaka cyangwa iherezo ku biganiro kandi muri kamere yabo bakunda kwivugira, n’ubwo hari n’abahungu babikunda nka bo.

 

1. “WARIYE?”

Iki ni kimwe mu bibazo bibazwa kenshi cyane kuko hari ubwo usanga umukobwa mukundana aba ari inyanda mu kurya, ukamubaza iki kibazo ngo umenye niba yariye cyangwa se ari burye ryari. 

 

Ibi ni ku bakundana, ariko ku bagitangira kumenyana iyo umuhungu abajije umukobwa iki kibazo kitarimo ikosa na rimwe, hari abatekereza ko ari akabazo k’amafuti kanacirirtse. Hari byinshi wakabajije bifatika byatuma mumenyana kurushaho aho kumubaza niba yariye. Iki kibazo kuri abo bakobwa bamwe twavuze, bagifata nk’inzira yo gufunga ikiganiro kandi hari hakiri byinshi byo kuganira.

 

2.“IJORO RYAGENZE GUTE?”

Iki na cyo ni kimwe mu bibazo bibazwa cyane kuri chat ya mu gitondo. Umuhungu aba yumva ari iby’igiciro kubaza umukobwa akunda uko yaraye, ngo amenye niba hari igishya kiza yagize cyangwa ikibazo yagize. Ku bakundana byamaze gufata indi ntera iki ni ikibazo kitabangamye, ariko ku bagifite urugendo rwo kumenyana, bamwe mu bakobwa babangamirwa n’iki kibazo kuko baba bumva babajijwe ubusa cyane ko aba yaryamye mu ijoro undi nawe yaryamyemo.

 

3.“UKORA HE?”

Mu biganiro bimwe njya ngirana n’abakobwa bake tubasha kuganira, abo nabajije iki kibazo hafi ya bose basaga n’abagusha ku gisubizo kimwe. Usanga abenshi bavuga ko ari ‘Ikibazo cy’abakuzi b’ibyinyo’, nkoresheje imvugo izwi na benshi cyane cyane mu rubyiruko. Ubundi abakobwa nibo bavugwaho cyane iyo ngeso yo gukura ibyinyo kurya imitungo y’abagabo) ariko n’abahungu kuri ubu barakamejeje cyane basigaye bakura ibyinyo abakobwa n’abagore. 

 

Rero bamwe mu bakobwa, muri cya gihe cyo kumenyana n’abahungu iyo ahise amubaza iki kibazo hari abatekereza ko biri muri iyo nguni, bakabyanga. Impamvu ni uko bahita bibaza ko umuhungu arambirije ku kumenya icyo akora ngo amenye n’amafaranga akorera maze abigendereho amukunda. Si ko abahungu bose ari cyo baba bagamije, ariko niko abakobwa bamwe babitekereza niba muri muri cya cyiciro cyo kumenyana.

 

4.“URI GUKORA IKI UBU?”

Turetse no kwibanda ku bakobwa bari mu gihe cyo kumenyana n’abahungu mu nzira y’urukundo, iki kibazo abantu benshi baracyanga. Impamvu ni uko biba byigaragaza ko uri kuganira n’uwo muntu nyine, ibyo byo ntibishidikanywaho kuko uba uri kumwandikira akagusubiza kuri telefoni nyine, igisubizo kiba ari “Ndi kuganira nawe n’abandi bantu!” 

 

Yego arabizi neza ko ari cyo gisubiza cy’ako kanya. None kuki abaza ikibazo gishyira iherezo ku biganiro mu gihe hari ibindi bintu kandi byatuma mumenyana kurushaho ataramenya? Bisa n’aho aba ari kwihingamo uko mwakomeza ikiganiro kandi nta buryo.

 

Ku wawe musanzwe mukundana ho nta mupaka twavuze kuko biterwa n’uko mumeranye mwe mwembi. Ku bagitangira rero, ni ngombwa ko basore muba abanyabwenge ariko n’abakobwa bakoroshya cyane kuko biba ari ibibazo bisanzwe. Igihe kiza cyo kubaza biriya bibazo, ntago twe twakigena byose byaterwa n’aho mubona ibyanyu bigeze.