Umugabo akomeje gutangarirwa nyuma yo kurwana n'ingwe akayica akoresheje amaboko ye gusa

Umugabo akomeje gutangarirwa nyuma yo kurwana n'ingwe akayica akoresheje amaboko ye gusa

Aug 27,2022

Umugabo witwa Ndumiso Mona wo mu bwoko bw’abazulu akomeje kwitwa intwari nyuma kurwana akanica ingwe akoresheje amaboko.

 

Nkuko tubikesha The South African uyu mugabo yatangaje ko iyi ngwe ikimutera muri pariki ya Kruger yagize ubwoba bukabije bisa nk’aho yarebanaga n’urupfu mu maso ariko arenzaho ko hagati ye n’iyi nyamaswa umwe yagombaga gupfa.

 

Mona yishe ingwe n’amaboko yombi mu gihe umwami we mushya wo mu bwoko bw’abazulu aherutse kwica Intare akoresheje imbunda kandi arinzwe bikomeye ibintu byanenzwe cyane n’abo muri ubu bwoko.