Jimmy Gatete wakiniye Amavubi agiye kuza mu Rwanda mu myiteguro y'igikombe cy'isi kizahabera umwaka wa 2024

Jimmy Gatete wakiniye Amavubi agiye kuza mu Rwanda mu myiteguro y'igikombe cy'isi kizahabera umwaka wa 2024

Aug 26,2022

Rutahizamu wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali muri gahunda yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze baconga ruhago.

 

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi (Féderation Internationale de Football Vétéran [FIFVE]) ryasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago "Veteran Club World Championship".

 

Biteganyijwe ko iki gikombe kizabera mu Rwanda umwaka utaha wa 2024 muri Nyakanga.

 

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza iki gikombe, tariki ya 12-14 Ukwakira 2022 mu Rwanda hazaba hateraniye ibihangange byakanyujijeho muri ruhago.

 

Muri ibyo bihangange harimo na rutahizamu wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi, benshi bitaga Imana y’ibitego, Jimmy Gatete.

 

Uyu umukinnyi wafashije Amavubi kwitabira igikombe cy’Afurika cya 2004 kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, benshi bamwibukira ku gitego yatsinze Ghana cyahise kinahesha u Rwanda itike.

 

Nyuma yo gusoza umupira w’amaguru, uyu mukinnyi ibijyanye na ruhago ntiyakunze kubigaragaramo cyane aho ubu yinjiye mu bikorwa by’ubucuruzi, yibera muri Amerika.

 

Abandi bakanyujijeho bazaba bahari ni abanya-Cameroun Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Senegal Khalilou Fadiga ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe.

Dore bamwe mu bazitabira: