Chiffa wari umukunzi wa Yvan Buravan yahishuye amagambo yamubwiye bwa nyuma

Chiffa wari umukunzi wa Yvan Buravan yahishuye amagambo yamubwiye bwa nyuma

Aug 26,2022

Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan ndetse banitegura kurushinga yahishuye amagambo ya nyuma yabwiwe na Yvan Buravan ndetse amwibutsa ko amukunda kugeza apfuye.

 

Uyu mukobwa witwa Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan ntiyakunze kugaragara mu bitangazamakuru cyane ko na Yvan nta hantu yari yarigeze amugaragaza uretse ko yari yaramweretse inshuti ze za hafi.

 

Kuwa 17 Kanama 2022 wari umunsi w’agahinda k’umuryango wa Yvan Buravan ku Gihugu cyose ndetse nabandi bari abakunzi buyu muhanze dore ko aribwo inkuru y’inshamugongo yasakaye ivuga ko Yvan Buravan yitabye Imana azize Kanseri aho yaguye mu buhinde.

 

Mu bashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanze wapfuye afite imyaka 27 harimo n’umukunzi Chiffa Marty wari unatwaye ifoto ye ku munsi wo guherekeza Yvan Buravan bwa nyuma.

 

Uyu mukobwa yifashishije imbugankoranyambaga akoresha yakunze kugaragaza ko ashenguwe n’urupfu rw’umukunzi we ndetse mu bigaragara wabonaga ko ibintu byamucanze kuko yashyiragaho ifoto ariko mu mwanya muto agahita ayisiba.

 

Mu byo yagiye agaragaza yagaragaje n’amagambo ya nyuma Yvan Buravan yamwandikiye ndetse ashimangira neza urukundo yari amufitiye aho yamubwiye ko amukunda kugeza ku gupfa.

 

Chiffa nawe yifashishije indirimbo ya JP Cooper amubwira ko azahora amukunda iteka.

 

Mu nshuti za hafi za Yvan Buravan barimo na Uncle Austin bihanganishije uyu mukobwa ndetse bamwifuriza gukomezwa n’Imana kubw’ibihe bitoroshye arimo.

 

Ati "Twahumurije abantu bose usibye umuntu umwe.... Umukunzi wa YB. Chiffa mbabajwe no kuba ntavuze izina ryawe mu ijoro ryacyeye, ariko Yb yagukundaga niyo mpamvu yatubwiye ibyawe. Birakugoye ndabizi neza Imana igukomeze".