Rayon Sports yasinyishije umunyezamu mushya na rutahizamu ukomeye

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu mushya na rutahizamu ukomeye

  • Boubakar Traore yasinye muri Rayon Sports

  • Umunyezamu wa Simba SC yasinye muri Rayon Sports

Aug 18,2022

Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe, umunyezamu w’umunya-Tanzania Ramadhan Kabwili uvuye muri Yanga SC y’iwabo.

 

Umunyezamu Ramadhan Kabwili akaba yari umunyezamu wa kabiri w’ikipe ya Yanga muri Tanzania.

 

Biteganyijwe ko aza kuba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports asimbure Kwizera Olivier wagiye muri Saudi Arabia.

 

Undi mukinnyi wasinye ni rutahizamu w’umunya-Mali Boubacar Traoré wari umaze iminsi mu Rwanda ariko atarakina.

 

Aba bakinnyi bombi bakaba buri umwe yasinye amasezerano y’umwaka umwe w’imikino.

 

Boubacar Traoré wakiniraga Salitas yo muri Burkina Faso yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki ya 10 Kanama 2022 ariko ntiyahita asinya kubera ko iyi kipe yari yaketse ko afite ikibazo cy’imvune.

 

Gusa we yababwiye ko imvune afite itamubuza gukina kuko amaze igihe kinini ayikiniraho, byabaye ngombwa ko bagomba kumugeragereza ku mukino wa gicuti bakinnye na Vipers SC ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma ni bwo bahisemo kumuha amasezerano.