Rayon Sports ishaka gukomeza kwiyubaka igiye kugarura umukinnyi wayohozemo ukomoka muri Mali ikanagura umunyezamu  wa Yanga SC

Rayon Sports ishaka gukomeza kwiyubaka igiye kugarura umukinnyi wayohozemo ukomoka muri Mali ikanagura umunyezamu wa Yanga SC

  • Rayon Sports igiye kugura abandi bakinnyi 2 bakomeye

  • Rayon Sports igiye kugarura Camara wahoze ayikinira ikamugurisha

  • Umunyezamu wa Yanga SC ashobora kuba abarizwa muri Rayon Sports mu minsi mike

Aug 17,2022

Biravugwa ko rutahizamu Musa Camara ukomoka muri Mali ntagihindutse uyu munsi arasinya amasezerano muri Rayon Sports yahoze akinira akanayihesha igikombe cya shampiyona.

 

Biteganyijwe ko ahita afata indege akaza gusinya amasezerano mbere yuko isoko ryo kugura abakinnyi rifunga uyu munsimu Rwanda.

 

Muri 2016 nibwo Moussa Camara yageze mu Rwanda aje gukiniraga Rayon Sports yari imaze gutakaza mwenewabo Ismaila Diarra nawe wari umaze kugurishwa muri Daring Club Motema Pembe Imana y’i Kinshasa.

 

Uyu mugabo yakiniye Rayon Sports umwaka umwe,ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona hanyuma ayivamo yerekeza muri RS Berkane muri Maroc, yamutanzeho hafi miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda icyo gihe.

 

Mu mwaka yamaze muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, Camara yatsinze ibitego 10 muri shampiyona byanayifashije kwegukana igikombe.

 

Iyi kipe kandi itegereje umuzamu ugomba kuva muri Yanga SC witwa Ramadhan Kabwili bikuraho ibihuha byavugaga ko izagura umunyezamu ukomoka mu Burundi.

 

Amkuru aravuga ko Kabwili yaraye ageze mu Rwanda Saa 00:45’Biteganyijwe ko uyu munsi asinyira Murera.

Camara mu nzira zigaruka muri Rayon Sports