Yvan Buravan yaturiwe igitambo cya Missa cyo kumusabira ngo Imana imworohereze

Yvan Buravan yaturiwe igitambo cya Missa cyo kumusabira ngo Imana imworohereze

  • Yvan Buravan akomeje kuremba

Aug 15,2022

Yvan Buravan umaze iminsi arembejwe n’uburwayi aho kugeza ubu ari kubarizwa mu buhinde agiye guturirwa igitaramo cya Misa kigamije kumusabira ngo Imana imukize.

 

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, hateganyijwe igitambo cya misa kihariye cyo gusengera uyu muhanzi urembye.

 

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko iki gitambo cya misa kimaze iminsi gitegurwa, bikaba byari biteganyijwe ko kuri butangire saa kumi n’ebyiri (18:00’) kuri kiliziya yitiriwe Mutagatigu Dominiko ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho asanzwe asengera.

 

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, ku mbuga nkoranyambaga hongeye gukwirakwizwa amakuru atari meza ku buzima bwa Yvan Buravan, gusa umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi ukomeje gukurikiranira hafi ibye, yemeza ko akiri muzima.

 

Yagize ati “Ni muzima rwose, gusa nyine ni ukumusengera tukongera amasengesho kuko ararembye.”

 

Mu ntangiro z’uku kwezi ubwo Buravan yajyaga kwivuriza mu Buhindi, hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko yitabye Imana, ariko biza kunyomozwa n’umwe mu bavandimwe be.

 

Icyo gihe umuvandimwe wa Buravan ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru, yagize ati “Ameze neza ni amahoro, ni amahoro cyane […] ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntubizi se!?”

 

Buravan kandi na we yaje gushyira hanze itangazo amenyesha abantu ko yagiye kwivuriza hanze, aboneraho gushimira abakunzi be bakomeje kumusengera ndetse na Guverinoma y’u Rwanda yamuhaye ubufasha kugira ngo abashe kujya kwivuza.