As Kigali yogeye uburimiro kuri APR FC ubugira gatatu inayitwara igikombe cya Super Cup

As Kigali yogeye uburimiro kuri APR FC ubugira gatatu inayitwara igikombe cya Super Cup

  • As Kigali yatsinze APR FC iyitwara Super Cup 2022

Aug 14,2022

Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup 2022) nyuma yo gutsinda APR FC kuri penaliti 5-3, nyuma y’umukino wamaze iminota 120 Nta kipe yinjije igitego.

 

Uyu mukino wahuje APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021-22 ndetse na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2022.

 

Aya makipe yaherukaga guhura muri shampiyona no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro,iyo mikino yose AS Kigali itahana intsinzi.

 

Mu bakinnyi bashya bari babanje mu kibuga amakipe yombi yaguze, AS Kigali yari yabanjemo rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Man Ykre na Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports ni mu gihe APR FC yari yabanjemo Niyigena Clement wavuye muri Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wavuye muri AS Kigali.

 

Ku munota wa 27, Byiringiro Lague yahushije penaliti yakuwemo n’umunyezamu Fiacre Ntwari,nyuma y’ikosa Haruna Niyonzima yakoreye Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw’amahina ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.

 

Umukino warangiye ari 0-0 biba ngombwa ko hitatabazwa iminota 30 y’inyongera nayo itagize icyo itanga,hitabazwa penaliti.

 

AS Kigali yinjije penaliti zose,yegukana iki gikombe kuri penaliti 5-3. Abakinnyi ba AS Kigali bateye ni Haruna Niyonzima, Bishira Latif, Rugirayabo Hassan, Kwitonda Ally na Akayezu Jean Bosco

 

APR FC yinjije penaliti 4 nyuma y’aho Ishimwe Christian ayiteye mu kirere. Abazinjije ni Omborenga Fitina, Ruboneka Bosco na Ishimwe Fiston.