Amagambo Sadate yakoresheje avuga ku ifoto ya Hon. Frank Habineza yanenzwe n'abatari bake

Amagambo Sadate yakoresheje avuga ku ifoto ya Hon. Frank Habineza yanenzwe n'abatari bake

Aug 12,2022

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports akomeje kunengwa na benshi kubera imvugo itaboneye yakoresheje ku ifoto ya Hon Frank Habineza imugaragaza asinziriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

 

Uyu mugabo usanzwe azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, yashyize iyi foto kuri Twitter, ayiherekeza amagambo agaragaza ko agaya Dr Frank Habineza kuba asinzirira mu Nteko.

 

Yagize ati “Ariko Ubu tuzajya turwana no kutarenza tariki 15 za buri kwezi tutarasora niturenza turwane n’amande yiyongeraho kugira ngo izo mbaraga abandi baziryamemo barekura imyuka mibi hasi no hejuru?! Oya u Rwanda ntiturarengwa kugera aha.”

 

Ubu butumwa bwa Sadate yabusoresheje ijambo ryanenzwe na benshi avuga ngo “Dr Frank Habineza akure [umwuka usohokera hasi] mu nteko.”

 

Cleophas Nzeyimana, uri mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, yavuze ko ari incurano [Photoshop], ati “Ikibyemeza ni uko Frank Habineza atari uriya mwanya yicaramo mu Nteko.”

 

Cleophas Nizeyimana yakomeje agira ati “Ariko umuco mbonezabupfura, kwiyubaha no kubaha abandi hari abo bibangamira cyangwa bitareba? Iyo ukoresheje mu ruhame imvugo nyandagazi wibasira uwatowe n’Abanyarwanda si bo uba usuzuguye?”

 

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu na we wahise atanga igiterekezo kuri iki cya Cleophas Nzeyimana, yagize ati “Ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko iriya foto igaragaza Frank Habineza yagikatiye mu nteko atari ukuri. Urabivugaho iki Sadate Munyakazi?”

 

Oswald Mutuyeyezu yakomeje agira ati “Ariko na we Hon. Dr Frank Habineza, iriya foto (isura) yawe yafatiwe he? Note: Sinshyigikiye abatukana.”