Abakobwa: Dore ibintu 9 abagabo n'abasore bitegereza iyo bari kumwe n'abakobwa bakunda. Nubyitaho nta kabuza uzigarurira intekerezo ze

Abakobwa: Dore ibintu 9 abagabo n'abasore bitegereza iyo bari kumwe n'abakobwa bakunda. Nubyitaho nta kabuza uzigarurira intekerezo ze

  • Ibintu abasore bakunda kureba ku bakobwa bakundana

  • Ibintu bishimisha abagabo iyo bitegereza abakunzi babo

  • Ibyo umukobwa yakwitaho bikamufasha kwigarurira umusore bakundana

Aug 12,2022

Abagabo bubatse hamwe n'abasore bafite abakunzi hari ibyo bahuriyeho bakunze kureba no kwitegereza kurusha ibindi iyo bari kumwe n'abakunzi babo bihebeye.

 

Ibintu 9 bitangaje abagabo n'abasore bitegereza igihe barikumwe n'abakunzi babo:

 

1.Uko umwenyura.

 

Ushobora kubifata nkibyoroshye, ariko burya umunwa w’umugore/kobwa ni igice cyambere umugabo yitegereza cyane igihe barikumwe. Kandi koko ni mugihe kuko uko umugore/kobwa amwenyura bikwereka niba wakomeza ibiganiro cyangwa se niba wazarindira andi mahirwe.

 

2. Uko useka

 

Uretse gukurikirana uko umumwenyura, umugabo yita cyane ku gitwenge cy’umugore/kobwa bari kumwe kuko kimwereka ko umugore yatwawe n’ibiganiro kandi yamugiriye icyizere.

 

3. Indoro yawe

 

Abagabo kandi bikundira kwitegereza mu maso y’abagore/kobwa bari kumwe kugira ngo bakurikirane neza imyitwarire yabo mu gihe baganira ndetse banarebe niba koko umwanya wabo wahawe agaciro.

 

4. Bakurikirana inshuti zawe

 

Aka wa mugani ngo “Mbwira abo mugendana ndakubwura uwo uriwe”, umugabo/hungu akurikirana cyane inshuti zawe ndetse akanashaka kuzimenya cyane kuko bimuha ishusho nyakuri y’imiterere yawe. Iyo ahuye nazo yitegereza imigenzereze yazo n'ibyo bavuga kugira ngo amenye neza umukobwa akunda uko ateye.

 

5. Amavuta/ parufe (Perfume) wisiga

 

Nubwo atabikubwira, ariko burya umugabo aha agaciro cyane impumuro y’amavuta cyangwa parufe witeye igihe mugiye guhura! Ntuzabe umwana rero ngo ugende umeze uko wiboneye kandi hari uwo mugiye guhura.

 

6. Inkweto wambaye

 

Hari abakobwa batabizi, ariko burya abagabo/hungu benshi bikundira cyane kubona abakobwa/gore bambaye udukweto twigiye hejuru mbese bakabona itandukaniro ry’inkweto za kigabo n’izakigore.

 

7. Amabere

 

Nubwo atari yo bareba bwambere, ariko abagabo/hungu bakunda kwitegereza imiterere y’igituza cy’umugore barikumwe. Ni byiza rero kwita kumyambarire ituma igituza cyawe kigaragara neza kandi mu buryo bwiyubashye igihe ugiye guhura n’umugabo

 

8. Ikibuno

 

Kimwe n’amabere, abagabo benshi bashimishwa no kwitegereza imiterere y’ikibuno cy’umugore/kobwa barikumwe. Nubwo ibi nabyo abenshi atari byo baha agaciro ka mbere, ariko ningombwa ko umukobwa/gore yita ku myambarire iha agaciro ikibuno cye igihe afite uwo bagiye guhura.

 

9. Imyitwarire yawe muri rusange

 

Iki nicyo umugabo areba bwanyuma kumugore/kobwa barikumwe. Areba niba avuga menshi cyangwa macyeya, areba niba yigirara icyizere cyangwa se ari umugore ujagaraye utagira gahunda.

 

Src:www.Womenresources.com