Gisagara: Umugabo witwaga ikiremba yasambanyije umwana w'imyaka 9 arangje aramwica

Gisagara: Umugabo witwaga ikiremba yasambanyije umwana w'imyaka 9 arangje aramwica

  • Umugabo yemeye ko yishe umwana w'imyaka 9 nyuma yo kumusambanya

Aug 12,2022

Mu karere ka Gisagara haravugwa inkuru ibabaje y'umugabo w'imyaka 33 wasambanyije umwana w'imyaka 9 aranamwica akavuga ko yabaitewe nuko bamwitaga ikiremba.

Ibi byabereye mu kagari ka Gitega, Umurenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara.Ababonye umurambo w’uwo mwana w’umukobwa, babwiye tv1 dukesha iyi nkuru ko ngo ukekwa ubwo yamaraga gusambanya uwo mwana w’umukobwa, yamuhagurukije ariko akabona ntari kubasha guhagarara, umwana nawe akamubwira ko araza kubibwira nyina, ariko nyina avuga akaba ari nyirakuru w’aho yabaga dore ko ngo abana b’iwabo bose baba ahantu hatandukanye kuko babayeho mu buzima bw’ubupfubyi, byatumye uwo ukekwa amwica urubozo, kuko ngo yamwambitse ubusa, arangije aramuniga nk’uko bavuga ko amakuru bayahawe n’abayobozi baje gutabara.

Uwo mugabo wiyemerera ko ari we wamwishe ngo akavuga ko yamuhoye ko nyirarume wahoraga amucyurira ko ari ikiremba kandi ko ntacyo azimarira.